East Africa’s Got Talent: Intayoberana zo mu Rwanda zitsinzwe n’abo muri Uganda

Irushanwa ryari rimaze igihe rikurikirwa na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba risojwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019.

Esther & Ezekiel ni bo begukanye irushanwa
Esther & Ezekiel ni bo begukanye irushanwa

Ryegukanywe n’itsinda ry’abavandimwe bo muri Uganda ryitwa Esther & Ezekiel, batsinda Intayoberana zo mu Rwanda zabaye iza kabiri.

Byari ibirori byacaga kuri Televiziyo zitandukanye zirimo RTV yo mu Rwanda, Clouds TV yo muri Tanzania, Citizen TV yo muri Kenya na NBS yo muri Uganda.

Itsinda ry’Abanyarwanda ryagerageje gushimisha abakurikira izi Televiziyo ndetse ryari ryishimiwe na benshi, ku buryo hari ababahaga amahirwe yo kwegukana igihembo cy’ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga gato miliyoni 46 mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu cyiciro cya nyuma hari hari Intayoberana zo mu Rwanda, Esther & Ezechiel bo muri Uganda, ababyinnyi bo mu itsinda rya DNA ryo muri Uganda, Jehovah Shalom Acapella ya Uganda, Janelle Tamara umwana wo muri Kenya wabaye uwa gatatu, na Spellcast yo muri Kenya.

Iri ni ryo rushanwa rihemba amafaranga menshi mu marushanwa y’impano muri Afurika, rikaba riri mu rwunge rw’amarushanwa yiswe Got Talent ashingiye ku kiganiro cya Televiziyo cyamamaye ku isi yose gikorwa n’umwongereza Simon Cowell.

Aba bana b'Abanyarwanda bo mu Itorero Intayoberana baje ku mwanya wa kabiri
Aba bana b’Abanyarwanda bo mu Itorero Intayoberana baje ku mwanya wa kabiri
Abana bo mu Itorero Intayoberana berekanye ubuhanga mu kubyina no guhamiriza
Abana bo mu Itorero Intayoberana berekanye ubuhanga mu kubyina no guhamiriza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka