Mu myaka itanu imbuto n’amafumbire bizaba bikorerwa mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), kiratangaza ko mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda bazaba bakoresha amafumbire n’imbuto bikorerwa mu Rwanda.

Imbuto gakondo ngo zikwiye kwifashishwa mu gutubura imbuto zibereye ubutaka bw'u Rwanda
Imbuto gakondo ngo zikwiye kwifashishwa mu gutubura imbuto zibereye ubutaka bw’u Rwanda

Ibyo biravugwa mu gihe abahinzi bo mu ntara y’Amajyepfo bibumbiye muri Sendika “Ingabo”, bakomeje kugaragaza ko babangamiwe n’ibiciro biri hejuru ku mafumbire mvaruganda ndetse n’imbuto z’indobanure zitabagereraho igihe bikadindiza igihembwe by’ihinga.

Impamvu zakunze kugaragazwa n’inzego z’ubuhinzi, impamvu y’ibiciro biri hejuru ku nyongeramusaruro ziterwa n’uko zitumizwa hanze, ubu hakaba hari gukorwa impinduka kugira ngo zikorerwe mu Rwanda.

Mu biganiro bigamije gusobanurira abahinzi gahunda ya Leta y’imyaka itanu mu kuvugurura ubuhinzi PSTA 4, byabereye mu karere ka Kamonyi, abahinzi bo mu ntara y’Amajyepfo bakomeje kubaza abahagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, uko izo gahunda ziteganyijwe zizabageraho zisubiza ibyo bibazo.

Gahunda ya Leta y’imyaka itanu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) igaragaza ko nibura abahinzi bazazamura igipimo bakoreshagaho amafumbire mvaruganda, kikava kuri 35%, bakagera hejuru ya 70% kuri Ha, ibyo ngo bikazarushaho kuzamura umusaruro.

Iyi gahunda kandi ngo izafasha abahinzi kongera umusaruro no kubona amasoko yizewe, kuko Abanyarwanda batarabasha guhaza amasoko n’iyo abonetse.

Umukozi wa RAB ushinzwe gahunda yo kunganira abahinzi ku mafumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, Egide Gatari, avuga ko byagaragaye ko abahinzi bose badashoboye kwigondera ibiciro by’amafumbire, imiti n’imbuto z’indobanure.

Avuga ko kuba bigiye gukorerwa mu Rwanda bizagabanya ibiciro byatumizwaga mu mahanga kandi bikabonekera igihe ,hakurikijwe igenamigambi ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Gatari avuga ko mu myaka itanu imbuto n'amafumbire bizaba bikorerwa mu Rwanda
Gatari avuga ko mu myaka itanu imbuto n’amafumbire bizaba bikorerwa mu Rwanda

Agira ati “Ni byo koko abahinzi bose ntibashoboye kwishyura n’amafaranga kuri nkunganire ya Leta, ariko dufite umuhigo ko nibura mu myaka itanu iri imbere abahinzi bose bazaba babasha guhinga imbuto z’indobanure.

“Dufite uruganda rwatangiye kubakwa ruzajya rutunganya ifumbire mvaruganda turi kubaka ku bufatanye n’umushoramari wo muri Marroc, RAB n’abandi bafatanyabikorwa kandi bari gufatanya gukora imbuto ku buryo mu myaka itanu abahinzi bose bazaba bakoresha imbuto zikorerwa mu Rwanda”.

Umuyobozi wa Sendika “Ingabo”, Kantarama Cesarie avuga ko nubwo abahinzi bagaragaza ibibazo bitandukanye, na bo bakwiye kureba uruhare rwabo mu iterambere ry’ubuhinzi by’umwihariko ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro.

Kantarama agaragaza ko kuganira ku bibazo bihari hari icyo bibamarira kandi bagiye kwikosora ku iteganyabikorwa rireba umuhinzi.

Kantarama avuga ko abahinzi bafite ibibazo ariko na bo bakwiye kwisuzuma
Kantarama avuga ko abahinzi bafite ibibazo ariko na bo bakwiye kwisuzuma

Agira ati “Ibibazo biri mu buhinzi ni byinshi, ariko na gake tugezeho mu gukoresha inyongeramusaruro ntitwari tugafite mbere, turizera ko kwicarana n’inzego zose zihurira ku buhinzi bizatanga umusaruro.

Cyakora natwe tujye twirebaho, niba ibyo dusabwa tubitunganya neza maze koko dusabe ibitwunganira kuko natwe abahinzi hari aho tutaragera cyangwa hakaba ibyo dukora nabi”.

Sendika y’abahinzi ‘Ingabo’ igizwe n’abanyamuryango basaga 15,000 bahinga ibihingwa bitandukanye birimo imyumbati, umuceli, ibigoli n’ibindi bihingwa ngandurarugo na ngengabukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka