AS Kigali na APR FC, Vision FC na Rayon Sports - Ibyo wa menya ku munsi wa 11 wa shampiyona
Mu gihe habura amasaha make ngo umukino wa mbere w’umunsi wa 11 shampiyona mu mupira w’amaguru (RPL) ukinwe, intero ubu ni umukino uzahuza APR na As Kigali ndetse n’uzahuza Rayon Sports na Vision FC.
Nubwo irimo gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Vision FC ngo yiteguye gutsinda Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, kugeza kuri ubu Rayon Sports ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse ntiranatsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.
Nubwo Vision FC ivuga ibi ariko, ntabwo yagize intagiriro nziza kuko ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani (8) n’umwenda w’ibitego bitatu (3) mu mikino icumi (10) imaze gukina.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu Kane nyuma y’imyitozo, umutoza w’ikipe ya Vision FC, Abdul Mbarushimana yashimangiye ko nyuma yo kubona amanota kuri Bugesera FC ku munsi wa 10 wa shampiyona ko bagomba gukomerezaho ndetse ikipe ya Rayon Sports ariyo iri kugitutu kuko izaba ishaka kugumana umwanya wa mbere.
Ati, “Yego ntabwo byoroshye gukina n’ikipe nka Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere, gusa ntabwo dushaka gusubira inyuma ahubwo nyuma yo gutsinda Bugesera ubu turashaka gufatiraho. Rayon sports niyo ifite igitutu kuko izaba ishaka kugumana umwanya wa mbere, rero ibyo nabyo byatuma tuyibonerana tukayitsinda tukayikuraho amanota atatu nubwo bitoroshye.”
Ikipe ya Vision FC nubwo irimo gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ifite bamwe mu bakinnyi b’amazina asanzwe amenyerewe mu mupira wo mu Rwanda nka Twizerimana Onesme, Kwizera Pierro wanakiniye Rayon Sports n’abandi.
Ntabwo ari umukino wa Rayon Sports na Vision FC uhanzwe amaso gusa ku munsi wa 11 wa shampiyona, hari n’undi uzahuza ikipe ya APR FC na AS Kigali.
Imyaka ubu irabarirwa muri itanu (5), ikipe ya APR FC itazi uko gutsinda As Kigali muri shampiyona bisa, ese amateka arakomeza kwandikwa cyangwa APR FC irahagarika aka gahigo? Si ibi gusa bikomeza umukino w’ikipe ya APR FC na As Kigali kuko n’umusaruro mbumbe aya amakipe amaze kugira kuva shampiyona yatangira, nawo washingirwaho ukomeza uyu mukino.
Ikipe ya As Kigali ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 nyuma y’imikino 10 imaze gukina mu gihe ikipe ya APR FC yo iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 14 icyakora APR FC ikaba imaze gukina imikino 7 gusa, bivuze ko igifite indi mikino y’ibirarane.
Ikipe ya APR FC ntabwo yatangiye neza umwaka w’imikino kuko nubwo imaze gukina imikino 7 ya shampiyona, imaze gutsindwa umukino umwe yatewemo mpaga n’ikipe ya Gorilla FC, inganya imikino 2 harimo uwo yanganyije na Rutsiro ndetse na Etincelles mu gihe imaze gutsinda imikino itatu (3) harimo uwo yatsinze Gasogi Unitet 1-0, Vision FC 2-0, Muhazi United 1-0 ndetse na Bugesera 2-0.
Dore uko indi mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona iteye
Ku wa 29 Ugushyingo 2024
Police FC vs Amagaju FC
Kuwa 30 Uushyingo 2024
Muhazi United vs Bugesera FC
Musanze FC vs Etincelles FC
Mukura VS vs Marine FC
Gasogi United vs Gorilla FC
Vision FC vs Rayon Sports FC
Ku wa 01 Ukuboza 2024
Rutsiro FC vs Kiyovu SC
AS Kigali vs APR FC
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Reyon imbere
Reon imbere