RAB igiye kongera ibyuma bikora Azote ifasha kubika intanga z’inka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko gikomeje gahunda yo kongera ibyuma bikora Azote, ifasha abashinzwe ubworozi mu Turere kubika intanga z’inka.

Bitangajwe mu gihe hakiri abashinzwe ubworozi n’aborozi muri rusange bavuga ko kubura kwa Azote kwatumye hataba kubangurira ku gihe inka zarinze, bikagabanya umukamo, no kuba Azote iherutse kubura kuko ikorwa gusa n’imashini imwe mu Rwanda, na yo iri mu Mujyi wa Kigali.

Aborozi bari kuganirizwa uko barushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza
Aborozi bari kuganirizwa uko barushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza

Abashinzwe ubworozi hirya no hino bagaragaza ko Azote iherutse kubura, kuko icyuma kiyikora mu Rwanda cyari cyapfuye, gusa ngo n’iyo gikora iba iri kure y’aborozi, ibyo bigakoma mu nkokora gahunda yo kuvugurura ubworozi haterwa intanga inka za gakondo, ngo haboneke inka zifite amaraso mashya.

Ubusanzwe inka iterwa intanga iyo yarinze bitarenze amasaha 24, bikaba bisaba ko umworozi aba agomba kugenzura inka ye kugira ngo itarenza itariki, kuko aborozi benshi bitiranya kuba inka yarinze no kuba ifite umurindo.

Umukozi mu gashami ka RAB gashinzwe kuvugurura ubworozi, Jean Claude Abijuru, avuga ko hari igihe inka igaragaza umurindo, ariko yarengeje amasaha yo kwima, ku buryo iyo itewe intanga iba itakibashije gufata.

Agira ati “Ubusanzwe umworozi aba agomba gukurikirana inka kuko iyo yarengeje amasaha ntifata. Bikunze kuba ku nka zo mu nzuri aho zigenzurwa gake n’abashumba, ibyo bisaba ko niba yarindutse umuntu ategereza nyuma y’iminsi 21 nibwo iba yongeye kurinda. Ibyo bituma inka ziterwa intanga zigafata zibarirwa muri 69%".

Azote nkeya, imbogamizi mu kuvugurura ubworozi

Abijuru avuga ko mu gihe gishize koko icyuma gikora Azote cyagize ibibazo kirapfa, bisaba igihe cyo kugura ibigomba gusimburwamo byatumijwe hanze, bituma Azote ibura ariko icyo kibazo cyamaze gukemuka.

Agira ati, "Ni byo koko icyuma kigeze gupfa, ariko ubu twamaze kuzana ikindi cyuma hano muri ISAR Rubona. Mu minsi iza tugiye gushyira ikindi cyuma Iburasirazuba, bizatuma tugira ibyuma birenze kimwe ku buryo icyagira ikibazo cyagira bibiri bigisimbura, turanateganya ko tuzageza vuba ikindi cyuma Iburengerazuba".

Abijuru avuga ko bigoye koko kuva mu Ntara abantu bajya kuzana Azote i Kigali, ndetse ko bigoye no kujya kuyifata ku Turere, kuko mu Mirenge hatarashyirwa uburyo bwo kuyibika ariko na byo bizigwaho uko ubushobozi bugenda buboneka.

Mu rwego rwo gufasha aborozi kubona icyororo cyiza kandi, RAB ifatanyije n’Umushinga Ripple Effect wita ku kongera umusaruro w’ubworozi bw’inka mu Rwanda, bagaragaza ko bagiye gutangiza icyiciro cyawo cya kabiri cyo gufasha aborozi mu kuvugurura inka zitanga umukamo, gahunda yiswe “Jersey Inka Nziza Ikamwa”.

Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Munyankusi Laurent, avuga ko hakiri ikibazo cyo kuzamura umukamo, kandi bishoboka ko inka yakamwa kugeza kuri litiro 70 ku munsi
Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Munyankusi Laurent, avuga ko hakiri ikibazo cyo kuzamura umukamo, kandi bishoboka ko inka yakamwa kugeza kuri litiro 70 ku munsi

Umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda, Munyankusi Laurent, agaragaza ko izo nka zishobora gutanga umukamo kugeza kuri litiro 70 ku nka imwe ku munsi, mu gihe mu Rwanda hakiri abaturage bakama litiro imwe y’amata ku munsi ingaruka zikaba gukomeza kugira imirire mibi n’igwingira ry’abana n’ubukene bw’aborozi kubera umusaruro mukeya.

Agira ati “Icyiciro cya mbere cy’umushinga kwari uguhugura aborozi no kubaka ibikorwa remezo birimo n’amakusanyirizo y’amata. Ubu tugiye kwagura ariko twita cyane ku kugeza umusaruro ku isoko no kwita ku bwiza bwawo, kugira ngo n’amata aboneka arusheho guteza imbere umworozi".

Mu Karere ka Nyanza ahahuriye aborozi n’abafatanyabikorwa babo baturutse hirya no hino, bagaragaza ko uko bagenda bavugurura ubworozi bavuye kuri litiro ibihumbi 20 kugeza kuri 32 ku munsi, na bo bakaba bagiye gukomeza kuvugurura ubworozi bw’inka.

Abafashamyumvire mu bworozi bagaragaje ko Azote iva kure kandi nta buryo bwo kuyibika bafite
Abafashamyumvire mu bworozi bagaragaje ko Azote iva kure kandi nta buryo bwo kuyibika bafite
Abashinzwe ubworozi bavuga ko hari igihe bakererwa gutera intanga kubera ko aborozi batatanze amakuru ku gihe
Abashinzwe ubworozi bavuga ko hari igihe bakererwa gutera intanga kubera ko aborozi batatanze amakuru ku gihe
Inka zitanga umukamo ziracyari nkeya mu Rwanda
Inka zitanga umukamo ziracyari nkeya mu Rwanda
Gutera intanga ni bumwe mu buryo bwitezweho kubona amaraso mashya y'inka zongera umukamo
Gutera intanga ni bumwe mu buryo bwitezweho kubona amaraso mashya y’inka zongera umukamo
Umushinga w'inka za Jersey zitanga umukamo mwinshi uzakomereza ku borozi ibihumbi 18 bo mu Turere ukoreramo hiyongereyeho n'abo muri Gisagara
Umushinga w’inka za Jersey zitanga umukamo mwinshi uzakomereza ku borozi ibihumbi 18 bo mu Turere ukoreramo hiyongereyeho n’abo muri Gisagara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turabashimiye kubwiyi nkuru mwateguye ariko mwatubariza uburwo bwo gukoresha Zipline mukugeza intanga zinka kuba veternairi bazitera muzadukorere inkuru I ukumbuye turayitegereje murakoze.
Yari umukunzi wanyu TWAGIRINSHUTI JEAN DE DIEU IGATSIBO.

Twagirinshuti jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 26-11-2024  →  Musubize

Intanga tutera muri ino minsi murebe neza niba ba veterinaire aribo bazubahiriza ibisabwa cg Ari aborozi batarajijuka cg Ari RAB ihuze cyane kuko kuri terrain Inka ntizifata pe abashakashatsi mudufashe pe dufite ibibazo

Harindintwari Tharcisse yanditse ku itariki ya: 25-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka