Basketball: Birasaba iki ngo u Rwanda ruzajye mu gikombe cya Afurika 2025?
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ).
Mu gace ka kabiri (Round 2) kaberaga muri Senegal mu rugendo rwo gushaka itike yerekeza muri Angola umwaka utaha mu mikino ya Afro Basket, u Rwanda muri aka gace rwasaruye amanota ane rusoza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa imikino 2 rugatsinda 1.
Ibi ariko ntibiha itike ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya Afro Basket nubwo hasigaye agace ka nyuma ari na ko kazagena ibihugu bigomba kwitabira iyi mikino y’igikombe cya Afurika.
Umusaruro w’u Rwanda mu itsinda rya gatatu muri Senegal, ntabwo wabaye mwiza aho mu mikino itatu rwakinnye, rwatsinzwe na Senegal na Cameroon ariko rutsinda Igihugu cya Gabon.
Birasaba iki ngo U Rwanda rubone itike?
Muri Gashyantare umwaka utaha, hateganyijwe agace ka gatatu (Round 3) ari na ko kazatanga amakipe ya nyuma azerekeza muri Afro Basket 2025 izabera mu gihugu cya Angola.
U Rwanda ubu ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya gatatu n’amanota ane (4) inyuma ya Senegal ndetse na Cameroon mu gihe Igihugu cya Gabon kiri ku mwanya wa nyuma.
Ibi bivuze ko nibura u Rwanda rusabwa kudatsindwa muri aka gace ka gatatu kazaba muri Gashyantare, bitakunda se ko batsinda imikino yose, bakirinda ko na Gabon batsinze mu gace ka kabiri na yo yabatsinda. Aha bazaba bizeye ko nibura bazasoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda maze bakaba babona itike kuko hazafatwa amakipe atatu ya mbere.
Mu mukino wa nyuma u Rwanda rwakiniye muri Senegal, rwatsinze Gabon amanota 90 kuri 63 aho Umunyarwanda Shema Osbon ari we watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 20.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda biteganyijwe ko igera i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024.
Ohereza igitekerezo
|