Amerika n’u Bushinwa bahererekanyije imfungwa

Ibiro bishinzwe ubuvugizi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko abaturage bayo batatu bari bamaze igihe bafungiwe mu Bushinwa barekuwe nyuma yo kubagurana Abashinwa bane.

Amerika n'u Bushinwa bahererekanyije imfungwa
Amerika n’u Bushinwa bahererekanyije imfungwa

Amerika yatangaje ko abo baturage bayo barimo uwitwa Mark Swidan, wari warakatiwe igihano cy’urupfu mu 2019, nyuma y’uko yari yarahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabyenge. Harimo kandi Kai Li wari ufunzwe kuva mu 2016 ashinjwa ubutasi ndetse na John Leung nawe washinjwaga ubutasi, akaza gukatirwa gufungwa burundu mu mwaka ushize wa 2023.

U Bushinwa ntabwo bwigeze bwifuza gushyira hanze amazina y’abaturage babwo bwahawe muri iryo hererekanya.

Impande zombi zemeza ko abo baturage bari bafungiwe ubusa, kuko nta bimenyetso byemeza ibyaha bari bafungiwe. Ariko byatumye Amerika idohora ingamba yari yarashyizeho zagiraga inama abaturage bayo kwirinda kujya mu Bushinwa.

Iki gikorwa kibaye mu gihe Amerika n’u Bushinwa bari bamaze igihe baganira ku kibazo cyo guhanahana imfungwa.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo NBC na BBC, bivuga ko Perezida Joe Biden na Mugenzi we Xi Jinping bakigarutseho ubwo bahuriraga mu nama y’Abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ubuhahirane mu karere ka Aziya-Pasifika (Apec) yabereye i Lima, mu Murwa Mukuru wa Peru kuva tariki 14 kugera ku ya 16 muri uku kwezi.

Ibi bibaye kandi ukwezi kumwe nyuma y’uko u Bushinwa burekuye umuvugabutumwa witwa David Lin, wari umazeyo imyaka 20 afunzwe. Bwamushinje ibyaha by’uburiganya n’amahugu.

Muri iyi myaka ine ishize, guverinoma ya Perezida Biden yafunguje Abanyamerika barenga 70 bari bafungiye mu bihugu bitandukanye, rimwe na rimwe nayo igombye kurekura imfungwa z’ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka