Abakinnyi n’abatoza ba APR HC bakoze umwiherero baniha intego nshya (Amafoto)

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025

Abagize ya APR HC mu mwiherero
Abagize ya APR HC mu mwiherero

Kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024, abatoza n’abakinnyi ba APR HC bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye mu Karere ka Rwamagana, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahazwi nka "Ma Champagne Resort"

Bunguranye ibitekerezo baniha intego zo kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino
Bunguranye ibitekerezo baniha intego zo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino
Ni umwiherero wabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi
Ni umwiherero wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi

Intego nyamukuru y’uyu mwiherero kwari ukurebera hamwe uko umwaka w’imikino washize wagenze ndetse no gufata ingamba nshya zijyanye n’umwaka mushya watangiye wa 2024/2025, aho abatoza n’abakinnyi bagize igihe gihagije cyo kuganira no guhiga ibyo bazakora mu mwaka mushya.

Abakinnyi bashya mu ikipe nabo kandi bahawe ikaze kandi batangaza ko bishimiye kuba mu ikipe ya APR HC.

Abakinnyi bashya ni Bananimana Samuel wavuye muri Police HC, Lam Anthony Muzay wavuye muri UPDF ya Uganda, Ndayishimiye Jean Pierre wavuye muri Gicumbi HT na Bazimaziki Jean Damascene wavuye muri Gicumbi HT.

Bananimana Samuel, ni umunyezamu wavuye muri Police HC ariko akaba yarigeze no gukinira APR HC
Bananimana Samuel, ni umunyezamu wavuye muri Police HC ariko akaba yarigeze no gukinira APR HC

Bimwe mu bikorwa bahigiye kwitwaramo neza ni shampiyona y’icyiciro cya mbere "National Handball League"ikomeje, ndetse n’irushanwa rya ECAHF Senior Club Championship riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 14-22/2024 rizitabirwa n’amakimbe yatwaye ibikombe iwayo mu bihugu byabyo mu karere ka Africa y’i Burasirazuba no hagati.

Iri rushanwa rizabera mu Rwanda ku nshuro ya 41, ubwo riheruka kubera mu mu gihugu cya Kenya, mu bagabo igikombe cyatwawe na National Cereals Board yo muri Kenya, ikurikiwe na Gicumbi HT ndetse na Police HC zo mu Rwanda.

Abatoza n’abakinnyi basoje umwiherero bashimira ubuyobozi bwa Minadef na Club muri rusange budahwema kubashyigikira bubaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo neza.

Niyonkuru Kharim, umwe mu bakinnyi ba APR HC
Niyonkuru Kharim, umwe mu bakinnyi ba APR HC
Abakinyi n'abatoza ba APR HC mu mwiherero
Abakinyi n’abatoza ba APR HC mu mwiherero
Niyonteze Ephron, umwe mu batoza ba APR HC
Niyonteze Ephron, umwe mu batoza ba APR HC
Bunguranye ibitekerezo baniha intego zo kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino
Bunguranye ibitekerezo baniha intego zo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino
Karenzi Yannick, Muhumure Elyse, Hagenimana Fidel (Machine) na Bananimana Samuel
Karenzi Yannick, Muhumure Elyse, Hagenimana Fidel (Machine) na Bananimana Samuel
Muhumure Elyse, Anaclet Bagirishya (umutoza mukuru), Uwayezu Arsene na Karenzi Yannick
Muhumure Elyse, Anaclet Bagirishya (umutoza mukuru), Uwayezu Arsene na Karenzi Yannick
Abagize ya APR HC mu mwiherero
Abagize ya APR HC mu mwiherero

Nyuma y’umwiherero kandi abakinnyi ba APR HC basuye amashuri abiri abanza (GS Gishari na EP Nyagahinga) ubwo yari mu mikino ihuza amashuri "Amashuri Kagame Cup" mu mukino wa Handball ku rwego rw’umurenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana

Umutoza mukuru wa APR HC Bagirishya Anaclet aganiriza abana
Umutoza mukuru wa APR HC Bagirishya Anaclet aganiriza abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR HC courage kbx Byose birashoboka together we can💪💪

Uwase Denyse yanditse ku itariki ya: 26-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka