Fondasiyo "Carlos Takam" yaguze ibikoresho byo gutangiza ishuri ry’iteramakofe mu Rwanda
Umuryango Foundation wamaze kugura ibikoresho mu Busuwisi, bizawufasha gutangiza ishuri ryigisha umukino w’iteramakofe mu Rwanda
Uyu muryango wa Carlos Takam Foundation ugamije guteza imbere Umukino w’Iteramakofe muri Afurika ariko ukagira icyicaro mu Rwanda, waguze ibikoresho bigezweho mu Busuwisi, bikazaba ari byo gutangiza iri shuri "Takam Academy"
Ni igikorwa cyagizwemo uruhare cyane na Léon Rukundo SALA, Umujyanama wa Carlos Takam Foundation akaba n’umukinnyi wa Judo uhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, akaba yaratangaje ko yishimiye iki gikorwa bagezeho
"Kuba twabonye ibi bikoresho ni intambwe ikomeye mu guteza imbere imikino njyarugamba mu Rwanda ndetse n’iterambere rya Fondasiyo yacu"
Bimwe mu bikoresho bahawe harimo punching bags (Ibifuka batera ibipfunsi,) MMA cage (Ururwaniro rw’imikino njyarugamba), ibikoresho birinda umukinnyi (kasike,ibirinda amenyo,..), amatapi bakiniraho Judo n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Ibi bikoresho bikazafasha kuzamura impano z’abakiri bato muri Afurika by’umwiharimo mu Rwanda, guhera mu mwaka wa 2025, mu mikino nk’iteramakofe, Judo, MMA na jiu-jitsu.
Ibi bikoresho ndetse n’ururwaniro rw’iteramakofe (boxing ring) bizagezwa mu Rwanda muri Mata 2025, ubwo hazahita hanatangira Centre yigisha umukino w’iteramakofe ya Takam Academy, izaba irimo ibikoresho bijyanye n’igihe.
Kuri Carlos Takam, wabaye umukinnyi ukomeye ku isi mu mukino w’iteramakofe,avuga ko nyuma y’urugendo rukomeye yanyuzemo, yifuza guha amahirwe urubyiruko rwo muri Afurika batigeze bo babona mu gihe cyabo.
"Ibikoresho byiza, abatoza beza, itsinda ryiza ry’abaganga, abakinnyi babigize umwuga bazava mu bafite impano bo ku mugabane wacu. Inzozi zanjye ni ukuzabona byibura umukinnyi wo muri Acacdemy tugiye gutangiza abaona itike y’imikino Olempike Los Angeles muri Amerika"
Bamwe mu bateye inkunga uyu munshinga harimo Ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe ku isi by’umwihariko Perezida waryo Mauricio Sulaimán washyigikiye cyane uyu mushinga, ikazagira n’uruhare mu gutangiza Iyi Academy muri 2025.
Ohereza igitekerezo
|