‘Family Gala Night’ yitezweho gufasha abagize umuryango kuganira no kwishimana
Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’Umuvugabutumwa, Eliane Niyonagira, yateguye igitaramo ‘Family Gala Night’ mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka imiryango ihamye. Ni nyuma yo kubona ko hari imiryango myinshi iri mu bwigunge, aho abayigize bahugira mu kazi ntibafate umwanya wo gusohoka ngo baganire ku iterambere ry’urugo ndetse bishimane.
Ev. Eliane Niyonagira usanzwe atuye i Bruxelles mu Bubiligi, avuga ko yinjiye mu byerekeranye no gutegura ibitaramo ahereye kuri ‘Family Gala Night’ yanatumiyemo Pastor Sugira Hubert, Pastor Eric Ruhagararabahunga na Pastor Aimable & Pastor Clarisse, nka bamwe mu bazafasha mu gutanga impanuro ku bazitabira icyo gitaramo. Aba barimo abahanga mu by’umwuka bashobora no kubera urugero abandi bifuza kugira ingo nziza, dore ko bafite ubuhamya bwafasha abandi gukomeza imiryango yabo ntisenyuke nubwo yahura n’ibigeragezo bitandukanye.
Biteganyijwe ko kizaba tariki 07 Ukuboza 2024, kibere mu Bubiligi kuri Rue Charles Parentee 11, 1070 Anderlecht. Kwinjira ni amayero 40 ahasanzwe n’amayero 50 mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Ev. Eliane Niyonagira avuga ko abazitabira iki gikorwa bazahura n’inzobere mu bijyanye n’ingo zizabafasha gushyiraho umugoroba w’umuryango uhoraho, kumva akamaro ko kuganira no kwishimana kw’abagize umuryango, badahugiye mu kazi gusa. Ati "Twiteze ko hazavamo umusaruro mwiza kuko abantu bazabona akanya ko kubaza ibyo badasobanukiwe ku kugira umuryango mwiza".
Impamvu yo kwibanda ku muryango, ngo ni uko Satani ashaka kuzimya burundu umuryango ari ryo torero rya mbere kandi ari na ryo Satani aheraho asenya Umukristo.
By’umwihariko avuga ko nk’i Burayi aho aherereye imiryango yugarijwe n’ibibazo birimo kuryamana kw’abahuje imiterere y’ibitsina, gukuramo inda ku bushake, kwihinduza igitsina, n’ibindi bitavugwaho rumwe n’abakristo.
Ev. Eliane Niyonagira we n’urugo rwe (abana batanu n’umugabo) ni abakristo muri Zion Temple, bakaba batuye mu Bubiligi. Kuva mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwigisha ibijyanye n’ingo (umuryango), aranabitangira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|