Muri uyu mwitozo, hagaragaye ibikoresho bikomeye, birimo imodoka y’umutamenwa izimya umuriro, bakaba bayishyize mu muhanda, urimo abagaragazaga ko bari mu myigaragambyo irimo urugomo.
Aha, uko bayiteraga amabuye, niko yikomerezaga itabyitayeho, maze ikazimya umururiro w’amapine bari batwikiye mu muhanda.
Imbere yayo kandi, hari abandi bapolisi benshi bagenda basunika abigaragambya, babatera amabuye, cyangwa se banashaka kubakubita.
Icyakora, inkoni ntizabageragaho kuko bari bikingiye ibikoresho byabugenewe.
Mu myaka mirongo itatu ishize, u Rwanda nta myigaragambyo irimo urugomo yigeze iba haba ku muhanda, haba mu kgo runaka cy’ishuri cyangwa cy’abakozi mu mirimo yabo inyuranye.
Imyigaragambyo nk’iyo iheruka kubaho mu Rwanda mu ntangiriro z’1994, ikaba akenshi yarabaga irimo ihangana ry’amashyaka, cyangwa abinubira ubutegetsi buriho.
Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikangurira abantu bose gukemura amakimbirane mu mahoro, ndetse no kuvuga ibibazo byabo mu mutuzo, bigasubizwa.
Kubazwa inshingano, ni kimwe mu bikomeye bituma abaturage batagera aho bagomba kwigaragambya, ahubwo Leta igatanga umurongo ku kibazo abantu bagaragaje.
Akenshi, abaturage iyo bagaragaje ikibazo kirengagijwe n’abayobozi, inzego ziriho zireba aho ikosa riri, abo bayobozi bakaba bashobora kubiryozwa.
Ubwo buryo bwo gukemuramo ibibazo n’amakimbirane, no guha abaturage ibibakwiriye, ni byo bituma muri iyi myaka ishize yose, ibifaru byo guhosha imyigaragambyo bigaragara mu myitozo ya polisi gusa.
Ntituramenya niba mu myitozo birirwa nakoresha ibyuka biryana mu maso.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|