Abaturage ba Goma barasaba Amerika kubarekera ‘M23 yabo’

Abaturage b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baramukiye mum myigaragambyo basaba ko Amerika ireka kwivanga mu bibazo bya RDC.

Barasaba ko igisirikare cya AFC/M23 gikomeza gucunga umutekano w’abatuye muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Hashize iminsi havugwa inkuru yo kuva mu birindiro k’uyu mutwe umaze umwaka uhanganye n’ingabo za Congo, ukaba waranazambuye gice kinini cya Kivu zombi-iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abakongomani, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, uherutse gutangaza ko wavuye mu gice cya Uvira cya Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo wubahirize ingingo ziri mu masezerano ya Doha, n’aherutse gusinywa i Washington.

Abaturage benshi b’i Buvira ntibabyakiriye neza, kuko aho uyu mutwe uvuye, ingabo za FARDC n’abafatanya nazo ari bo Abarundi, Wazalendo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahita bahagaruka bakica abaturage.

Mu myigaragambyo yabo, abaturage bari bafite ibyapa bivuga ko iyo bavuze M23 bumva amahoro, amazi meza, umuriro, ubumwe, amajyambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka