Iburasirazuba: BK yatangiye gutanga inguzanyo zitagira ingwate ku borozi

Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Hakwiyimana Theophile, yijeje aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko ubu umworozi ku giti cye ashobora guhabwa amafaranga miliyoni eshanu na BK nta ngwate asabwe ndetse akishyura ku nyungu ya 1.5% ku kwezi, akaba yayishyura mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu.

BK igiye gutangira guha aborozi inguzanyo zitagira ingwate
BK igiye gutangira guha aborozi inguzanyo zitagira ingwate

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, mu bukangurambaga bwa Kungahara na BK, uyu munsi bakaba bahuye n’amakoperative y’abahinzi n’aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hakwiyimana, avuga ko muri iyi gahunda, amakusanyirizo y’amata ahabwa amafaranga yo guhemba aborozi mu gihe uruganda Inyange rugura umukamo wabo rutari rwahemba kandi izi nguzanyo zigatangwa nta ngwate bigafasha aborozi kubona imiti n’imyunyu y’inka zabo.

Umworozi ku giti cye kandi ubu asinyirwa na Koperative agahabwa amafaranga miliyoni eshanu na BK nta ngwate asabwe ndetse akishyura ku nyungu ya 1.5% ku kwezi, akaba yayishyura mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu.

Agira ati “Ubu umworozi ku giti cye tugiye kujya tumuha miliyoni eshanu nta ngwate uretse kuba yishingiwe n’ikusanyirizo ry’amata.”

Aborozi bishimiye inguzanyo bagiye guhabwa bifuza ko zakwihutishwa
Aborozi bishimiye inguzanyo bagiye guhabwa bifuza ko zakwihutishwa

Umworozi ushaka amafaranga arenze miliyoni eshanu, we asabwa ingwate ariko yaba ari ntoya ugereranyije n’ayo yifuza hakifashishwa ibigo byishingira ingwate kugera kuri 80%.

Kugeza ubu kandi ngo Nyagatare yonyine aborozi bamaze guhabwa miliyari eshatu yo kugura inka zitanga umukamo no kubaka ibiraro.

Aborozi kandi bahabwa n’inguzanyo zo kugeza amazi mu nzuri, kugura ibicuba by’amata, imodoka zitwara umukamo, gutera ubwatsi bw’amatungo n’ibindi byafasha kuzamura ubworozi ku nyungu ya 8%.

Yagize ati “Dufite inguzanyo yaba izo kugura inka z’umukamo, izo kubaka ibiraro bigezweho, kuzana amazi mu nzuri, ayo guhinga ubwatsi bw’amata, ayo kugura ibicuba by’amata n’ibyuma bikonjesha n’ibindi bikoresho bifasha mu bworozi.”

Amakoperative y’abahinzi b’umuceri nabo ngo ubu yemerewe guhabwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nta ngwate atanze cyane mu kugura imbuto n’inyongeramusaruro.

Aborozi kandi bahabwa n'inguzanyo zo kugeza amazi mu nzuri
Aborozi kandi bahabwa n’inguzanyo zo kugeza amazi mu nzuri

Amakoperative yifuza imodoka zo gutunda umusaruro n’izihinga, kubaka ubwanikiro n’ibindi bikenera amafaranga arenga miliyoni 50, ngo hifashishwa ibigega byishingira ingwate mu gihe izatanzwe ari ntoya ugereranyije n’inguzanyo yifuzwa.

Umukozi wa BK insurance ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Kwizera Emmanuel, avuga ko amakoperative y’abahinzi n’aborozi basanzwe bashinganisha ibikorwa byabo muri BK ibafasha kwishingira ibinyabiziga byabo byifashishwa mu kugemura umusaruro n’umukamo ku giciro gito ugereranyije n’ubundi bwishingizi hagendewe ku gihe kimaze gikoreshwa.

Ati “Umunyamuryango wa Koperative cyangwa w’ikusanyirizo araza tukamuha ubwishingizi, ufite ikinyabiziga kiri munsi y’umwaka umwe kugera kuri itanu yishyura 46,142, kuva ku myaka itandatu kugera ku 10, akishyura 54, naho irengeje icyo gihe ikishyura 62,782 ku mwaka.”

Umworozi ushaka amafaranga arenze miliyoni eshanu, we asabwa ingwate
Umworozi ushaka amafaranga arenze miliyoni eshanu, we asabwa ingwate

Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi, Munyura John Bosco, avuga ko yishingiye inka ze zose muri BK Insurance, umwaka urangira ntayipfuye, yongeye kuzishingira ngo yahawe ubwishingizi bw’ubuntu ku modoka ye.

Ati “Jye nashinganishije inka zanjye zose umwaka urangira nta nka ipfuye bampemba kumpa ubwishingizi bw’imodoka ya Koperative bw’ubuntu bw’umwaka wose. Ikindi ni uko ubu aborozi bose bamaze gusobanurirwa ubwishingizi bwa moto zabo ku buryo nabo biteguye kubufata vuba aha.”

Muri rusange aborozi bakaba biyemeje kugana BK kugira ngo babone inka z’umukamo ndetse banabone ibikorwa remezo by’ubworozi mu buryo bubahendukiye.

Inkuru bijyanye:

Iburasirazuba: BK yijeje ubufatanye n’abahinzi mu kuzamura umusaruro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

1. Ubwo bwishingizi burareba abakorana na cooperative gusa?
2. Umuntu woroye Inka zifite umukamo udahagije kuburyo abona ayo ajyana kwikusanyirizo nawe yemerewe ariko akaba abiterwa nubushobozi bucye ngo ashake Inka zitanga umukamo nawe yemerewe ayo mafaranga? Murakoze

Kamanzi Noel yanditse ku itariki ya: 27-11-2024  →  Musubize

1. Ubwo bwishingizi burareba abakorana na cooperative gusa?
2. Umuntu woroye Inka zifite umukamo udahagije kuburyo abona ayo ajyana kwikusanyirizo nawe yemerewe ariko akaba abiterwa nubushobozi bucye ngo ashake Inka zitanga umukamo nawe yemerewe ayo mafaranga? Murakoze

Kamanzi Noel yanditse ku itariki ya: 27-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka