Biguma yashinjwe urupfu rwa Burugumesitiri Nyagasaza rwatumye abaturage batongera kwizera abajandarume

Ni ibyatangajwe n’abatangabuhamya mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburana mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Biguma arimo kuburana mu bujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa
Biguma arimo kuburana mu bujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa

Muri uru rubanza rugeze ku munsi warwo wa 16, aho abatangabuhamya bongeye kugaragaza uruhare rwa Biguma uregwa ibyaha bya Jenoside mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse.

Umwe mu batangabuhamya bumviswe kuwa 26 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 14, ndetse ko yari atuye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi nko muri metero 300 uvuye ku mugezi w’Akanyaru, hakaba hari mu Murenge wa Mbuye mu gasantere k’ubucuruzi k’Akazarusenya.

Avuga ko Burugumesitiri Nyagasaza yaje n’amaguru akagera muri ako gace yari atuyemo agerageza kwambuka ngo ajye mu Burundi.

Yagaragaje ko muri icyo gihe atari amuzi neza ahubwo ko yamubwiwe n’abandi bagendaga ko ariwe Burugumesitiri Nyagasaza.

Akomeza avuga ko haje imodoka ya Toyota y’umweru yarimo Abajandarume batatu, bakaba barahageze Nyagasaza ahamaze iminota 30. Yagaragaje ko yibuka neza izina ry’akabyiniriro bitaga umuyobozi w’Abajandarume, ariryo Biguma, rikaba ryari rivuzwe n’uwitwa Sebishwi.

Ahamya ko Biguma yamunyuzeho, amwumva yivugira ko arimo gushaka Burugumesitiri Nyagasaza, ndetse ko ako kanya Nyagasaza yahagaze ngo amusuhuze ariko Biguma agahita amupfukamisha, amucira mu maso maze ahita amuboha maze abandi bajandarume babiri bahita bamufasha kumushyira muri ya modoka, bakomeza bajya gufata uwitwa Pierre Nyakarashi.

Yongeyeho ko ubwo imodoka yari igiye, Biguma yahaye gasopo abaturage, ati: “Nti hagire amafaranga cyangwa inka mwemera ngo bajye i Burundi. Nti mufate ruswa intambara nibwo itangiye”.

Uyu mutangabuhamya wagaragaje ko nta na rimwe yigeze akurikiranwaho ibyaha bya Jenoside, yemeje ko ubwo Burugumesitiri yafungwaga, abaturage bagize ubwoba ndetse bemera ko badashobora kwiringira abajandarume.

Mu buhamya bwatanzwe kuwa 26 kandi, abandi batangabuhamya bakomeje guhamya ko babonye Burugumesitiri Nyagasaza ari mu modoka ya Toyota yari itwawe na Biguma, ndetse ko aho iyo modoka yageraga hari abantu benshi, Biguma yatangaga imbwirwaruhame yibutsa ko intambara igiye gutangira kandi ko Abahutu bakwiye kwisubiza ibyo bambuwe n’Abatutsi.

Muri 2010, uyu mutangabuhamya wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibirizi, yagize ati: “Nabonye abasivile batanu bakikijwe n’Abajandarume. Burugumesitiri yagerageje kunsuhuza ariko Biguma aratwitambika ngo atansuhuza”.

Biguma yahise abwira abaturage ati: “Abatutsi babatwaye ibyanyu, ihene n’inka. Mujye gufata ubuhiri n’imihoro mubice ubundi mwigarurire ibyanyu”.

Biguma yakomeje agira ati: “N’uyu Nyagasaza turaza kumwica”.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Biguma yabajije abaturage niba bazi gukoresha imbunda cyangwa gerenade, bamusubiza ko batabizi, ndetse ko ubwicanyi bwari butaratangira ariko nyuma y’iminsi itatu bwahise butangira hicwa Rusanganwa ndetse kuri uwo munsi uwitwa Mathieu Ndahimana yahise asimbura Burugumesitiri Nyagasaza.

Undi watanze ubuhamya mu buryo bw’iyakure mu mashusho (videoconference) ari mu Rwanda, yavuze ko hari Toyota y’umweru yabasanze ku mudugudu wa Mpinga, yarimo abajandarume bagera kuri batandatu cyangwa barindwi ndetse n’uwayoboraga Mushirarungu, Israel Dusingizimana. Avuga ko babasabye gukurikira iyo modoka nayo igenda buhoro maze bajyanwa kuri Mushirarungu. Imbere y’umusozi wa Nyabubare ahiciwe Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, wari mu modoka akicwa n’umujandarume abitegetswe na Biguma.

Yakomeje avuga ko ubwo bageraga iruhande rw’inzu ya Kayiranga abajandarume batangiye kurasa abatutsi bari babakurikiye.

Avuga ko mbere atari azi Biguma ariko yamumenyeye mu gace kabo, kuva tariki 22 Mata 1994, ari nyuma ya saa sita, ubwo yazaga kuyobora inama yabwirizaga Abahutu gutangira kwica Abatutsi.

Avuga ko Burugumesitiri Nyagasaza, yafashwe nyuma y’uko Biguma ababwiye ko yamusanze mu biro bye, agasanga arimo kwandika cyangwa ari gutegura gahunda n’uburyo gushushanya igishushanyo mbonera bwo gutorokesha abatutsi (roadmap).

Nyuma yo gutegeka ko bahamba Nyagasaza, uyu mutangabuhamya avuga ko yakomeje kubona Biguma mu bice bitandukanye, byumwihariko ari muri Toyota yazanye ku munsi batereragaho abatutsi bari ku musozi wa Nyabubare, ndetse rimwe na rimwe akaba yarahanyuraga aje kuvugana na Israel Dusingizimana wari wasimbuye Nyagasaza.

Biguma wari warakatiwe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, umwaka ushize, ahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse agahanishwa igihano k’igifungo cya burundu, kuri ubu arimo kuburana mu bujurire.

Mu gihe cya Jenoside, Biguma yari Umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri.

Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka