Formula 1: Icyamamare Hamilton Lewis afite inzozi zo kuzitabira amarushanwa ya Grand Prix i Kigali
U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), izabera rimwe n’Ibirori byo gutanga Ibihembo mu marushanwa azwi nka Grand Prix azabera i Kigali mu Kuboza 2024.
Mu butumwa Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri X, yavuze ko Inteko Rusange ya FIA, amarushanwa no gutanga ibihembo bizabera mu Mujyi wa Kigali, ndetse icyamamare mu mukino wa wo gusiganwa mu modoka uzwi nka Formula 1, Lewis Hamilton, nawe ubwe aherutse gushyigikira ko ayo marushanwa abera mu Rwanda, aho nawe ngo yifuza kuza kuyitabira.
Muri ubwo butumwa bw’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda kuri X, Lewis Hamilton aragira ati "Maze igihe mvuga kuri Africa kandi dufite u Rwanda ku ikarita nk’Igihugu gishoboye, ni ibintu byiza, nkaba rero nizeye ko biziye igihe nyacyo, mbere y’uko ngenda. Ni zo nzozi zanjye nyamukuru, kwitabira amasiganwa mu Rwanda mbere y’uko nsezera.”
Ku itariki 8 Ukuboza 2023, ni bwo mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan hemerejwe ko Kigali ari yo izakira Inteko Rusange ya FIA mu Kuboza 2024, ndetse hakanabera amasiganwa n’ibirori byo gutanga ibihembo.
Icyumweru cy’Inteko Rusange ya FIA, iyobowe na Perezida wayo, ni igikorwa gikomeye mu ngengabihe y’iyo federasiyo. Icyo cyumweru gikorwamo inama hagati y’imiryango igize FIA zigamije kwemereza hamwe imishinga yo guteza imbere umukino wo gusiganwa mu modoka.
Sir Lewis Carl Davidson, ni Umwongereza w’icyamamare mu mukino wo gusiganwa mu modoka, kuri ubu akaba akinira sosiyete ya Mercedes mu mukino wa Formula 1.
Hamilton yegukanye ibihembo bya Formula 1 birindwi by’amarushanwa y’abashoferi bo ku rwego rw’Isi, afatanyije n’undi mukinnyi witwa Michael Schumacher, ariko Hamilton ni we ufite ibigwi byinshi muri izo ntsinzi.
Ohereza igitekerezo
|