Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Itsinda ry’abagore mu Ngabo z’u Rwanda babarizwa muri (Battle Group VI) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV).
Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, buzamara iminsi 16, bukazakorerwa mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto.
Bwateguwe ku bufatanye bw’Ingabo zri mu butumwa bwa MINUSCA, imiryango y’imbere mu gihugu itegamiye kuri Leta ndetse n’iyo ku rwego mpuzamahanga.
Ubukangurambaga bugamije guteza imbere ubushake bwa politiki n’ibikorwa rusange mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gukomeretsa ku mubiri ndetse no mu mitekerereze ndetse n’imico gakondo ibangamira uburengazira bw’abagore n’abakobwa.
Aba bagore bo mu Ngabo z’u Rwanda, bateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhuza inzego zitandukanye zibifite mu nshingano kugira ngo zisangire ubumenyi, bashyigikire ibikorwa by’abaturage n’ubuyobozi mu kurwanya ihohoterwa kandi zifatanyirize hamwe mu gusghaka ibisubizo birambye.
Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe, Turwanye Ihohoterwa Rikorerwa Abagore”, bukaba buzibanda ku kongerera ubushobozi abaturage ba Haute-Kotto mu kubakangurira kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha abakorewe ihohoterwa no guteza imbere uburenganzira n’ibikorwa by’ingenzi by’abagore n’abakobwa.
Osong Esapa, umuyobozi wungirije w’ibiro by’umuryango w’ababibumbye mu gace k’iburasirazuba, mu ijambo rye, yashimangiye akamaro ko kugira inshingano muri rusange mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati: “Abayobozi mu nzego zose bagomba gushyira imbaraga mu gushyigikira no kwigisha abaturage kurandura umuco w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, byitabiriwe n’abayobozi ba Loni bo ku cyicaro gikuru, abagize itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya (Battle Group VI), abayobozi mu nzego z’ibanze, imiryango itegamiye kuri Leta, abagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Bria.
Bose bagarageje ko biteguye gutanga umusanzu wabo kugira ngo ubu bukangurambaga bugere ku ntego.
Ohereza igitekerezo
|