Iburasirazuba: BK yijeje ubufatanye n’abahinzi mu kuzamura umusaruro

Banki ya Kigali yasezeranyije abahinzi b’Ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, ubufatanye mu kuzamura umusaruro no kuwufata neza ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya ya 8% yishyurwa mu mezi 12 n’iyishyurwa nyuma y’igihembwe cy’ihinga.

Ni ibyatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024, mu bukangurambaga bwa ‘Kungahara na Banki ya Kigali’ aho Banki ya Kigali yahuye n’amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Hakwiyimana Theophile avuga ko bafitiye abahinzi inguzanyo z'amezi atandatu n'iz'amezi 12
Hakwiyimana Theophile avuga ko bafitiye abahinzi inguzanyo z’amezi atandatu n’iz’amezi 12

Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Hakwiyimana Theophile, avuga ko iri shami rimaze imyaka ibiri rishyizweho ryafashije abahinzi kubona inguzanyo mu gihe gito kandi ku nyungu nkeya.

By’umwihariko muri gahunda ya Kungahara na BK, bazafatanya n’amakoperative y’abahinzi b’ibigori, umuceri, ikawa, ibirayi, icyayi n’ibikomoka ku mata babaha inguzanyo zihuse.

Avuga ko bazafasha amakoperative y’abahinzi n’aborozi, kubona inguzanyo zo guhinga n’igihe cy’ibagara, gukusanya umusaruro no kuwufata neza, ibikoresho byo kuhira n’ibindi, kandi ku nyungu ya 8%.

Yagize ati “Tubafitiye inguzanyo bagiye guhinga cyangwa kubagara, izo gukusanya umusaruro. Hari n’amakoperative akeneye imodoka zo kujyana umusaruro ku isoko, kubona ubuhunikiro bw’imyaka yabo, kubona imodoka zo guhinga, izo ni inguzanyo tubaha zihuse kandi ku nyungu ntoya.”

Umuyobozi wa Koperative KOHIKA y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko ubusanzwe bahingaga bakoresha inguzanyo za Banki zisanzwe bakishyura ku nyungu ziri hejuru.

Abahinzi bavuga ko batazongera kurara ihinga kubera kubura ubushobozi
Abahinzi bavuga ko batazongera kurara ihinga kubera kubura ubushobozi

Avuga ko ubwo babonye ababaha inguzanyo ziri ku nyungu ntoya bizabafasha kuzamura ubuhinzi bwabo.

Ati “Serivisi z’imari zari zidutsikamiye kuko kenshi na kenshi dosiye isaba amafaranga yamaraga amezi atatu ariko hano batwijeje ibyumweru bitatu. Ikindi ku bikorwa remezo batwijeje ko twabona ubwanikiro n’ubwumishirizo, urumva ko tubaye inyangamugayo za Banki, twarushaho guteza imbere ubuhinzi bwacu.”

Umuyobozi wa Koperative KOPETIBAJU ihinga ibigori mu Murenge wa Juru Akarere ka Bugesera, Ntaganda Eugene, avuga ko umuhinzi yiryaga akimara cyane cyane mu gihe cyo guhinga no kubona inyongeramusaruro.

Kuba ngo BK yabagiriye icyizere ikemera gukorana na bo ngo bazabona umusaruro ushimishije ndetse banawugurishe bitonze babonye isoko rifatika.

Agira ati “Ugereranyije n’andi mabanki twakoranaga na yo hano harimo agashya kuko bazajya baduha inguzanyo irambye twishyura kabiri mu mwaka. Ibyo bizatuma tubika umusaruro wacu tuwugurishe hamaze kuboneka isoko ryiza.”

BK ivuga kandi ko uretse amakoperative azajya ahabwa inguzanyo abanje kugaragaza ingwate, ngo abakora mu butubuzi b’imbuto bo nta ngwate bazajya basabwa.

Abahinzi bishimiye inguzanyo za BK muri gahunda ya Kungahara na BK ndetse bizeza gutangira kuzaka
Abahinzi bishimiye inguzanyo za BK muri gahunda ya Kungahara na BK ndetse bizeza gutangira kuzaka

Inkuru bijyanye:

Iburasirazuba: BK yatangiye gutanga inguzanyo zitagira ingwate ku borozi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka