Haracyakenewe kongera ubumenyi bw’abarimu bigisha hifashishijwe ikoranabuhanga (Ubusesenguzi)
Abafite ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu guhugura abarimu no gutegura integanyanyigisho z’ikoranabuhanga mu burezi, baratangaza ko hakiri icyuho kuri bamwe mu barimu batamenyereye gukoresha iryo koranabuhanga, ku buryo hagikenewe amahugurwa ahagije.
Byatangarijwe mu kiganiro Edtech Monday cya Mastercard Foundation, gitambuka buri wa Mbere wa nyuma w’ukwezi kuri KT Radio n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, aho abafite ibyo bigo bagaragagaje ko hari abarimu baba badashaka gukoresha ikoranabuhanga kubera ubumenyi bukeya barifiteho.
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga nka SmartClass Ltd na RwandaEQUIP bagaragaza ko hari aho bagiye babona abarimu badakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga bahawe (Tablets) ngo babashe guhuza amasomo batanga n’integanyanyigisho ziri muri iryo koranabuhanga, kandi ari ryo ryabafasha cyane kubona umwanya wo gutegura no kwigisha isomo runaka.
Angela Rugo uyobora ikigo cy’ikoranabuhanga mu burezi cyitwa RwandaEQUIP avuga ko batanga amahugurwa ku barimu, ariko hari ubwo basanga koko abarimu bataragira ubumenyi, ku gikoresho cy’ikoranabuhanga bagejejweho, cyangwa ugasanga koko hakiri ikibazo cy’imfashanyigisho zitarahuzwa n’ibikenewe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ariko ikoranabuhanga bakoresha riha amahirwe abarimu n’abanyeshuri kugira ubumenyi bw’ibanze.
Agira ati, “Hari igihe bavuga ngo tablet yarapfuye nyamara hari ibyo umwarimu atazi ku kuyikoresha, wenda batayicometse ku muriro cyangwa atazi aho akanda ngo yinjire neza aho akura isomo, ariko tumaze guhugura abarimu basaga ibihumbi 17, hakiyongeraho abantu bashinzwe gusura abarimu kureba uko bigisha rimwe mu cyumweru, mu bigo 761 dukorana nabyo kandi tubanza kubaha amahugurwa y’ibanze amara iminsi 10, kandi twubakira abayobozi b’ibigo ubushobozi ku buryo babasha gufasha abarimu”.
Anagaragaraza kandi ko hari abafata ikoranabuhanga mu burezi nk’igikoresho cy’inyongera kandi nyamara ribereye korohereza abarimu akazi mu gutegura amasomo, no kuyatanga yateguwe neza na REB, bo gusa bagasabwa kuyasubiramo no koroshya ikosora.
Agira ati, “Usanga nk’urugero umwarimu ashobora kwigisha umunsi umwe amasomo yagakwiye kwigwa mu minsi ibiri mu buryo busanzwe, urumva ko byoroshya bikanamwihutishiriza akazi ariko usanga hari abakirifaga nk’inyongera”.
Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga mu burezi cyitwa SmartClass, Abdlahman Niyonizeye avuga ko ibijyanye no gukora isuzuma, hakiri abarimu bakoresha impapuro kandi nyamara hari ikoranabuhanga ryagakwiye kubafasha gukosora.
Agira ati, “Ni ikibazo cy’amahugurwa tutaragera ku buryo bushimishije, nemera ko harimo icyuho mu mwanya wo guhugura abarimu twabona, kuko tubikora mu gihe bari mu karuhuko gato, ariko dufatanyije n’izindi nzego dukwiye kwifashisha ibiruhuko kubahugura kuko bizafasha abana n’abarimu kubona umwanya uhagije wo gusubiramo no gutegura amasomo”.
Imfashanyigisho zirahari kandi zihagije igisigaye ni ugufasha abarimu kuzikoresha
Umuyobozi wungirije mu gashami gashinzwe gutegura imfashanyigisho n’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, Vincent Nyirigira agaragaza ko muri rusange abarimu bahabwa amahugurwa ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ariko azakomeza gutangwa kugira ngo abakiritinya bamenye inyungu zirimo kuko ryihutisha akazi no kuzamura ireme ry’uburezi.
Agira ati, “Nka mbere wasangaga dufite ikibazo cyo gukora amasomo ashyirwa ku mbuga z’ikoranabuhanga, ariko uyu munsi dufite Sitidiyo idufasha kuyatunganya, ibyo umwarimu asabwa gusa ni ukuba afite nomero imuranga, ubundi akinjira ku rubuga rwa REB agakuraho isomo riteguye neza aha abanyeshuri akazi ke kaba korohejwe cyane”.
Agaragaza ko imfashanyigisho ziteguye neza zihari mu byiciro byose kuva abiga amashuri y’inshuke kugera muri Kaminuza, ariko ko ibijyanye no kongerera abarimu ubumenyi bishyizwe imbere.
Ku kijyanye no gutegura amasomo mu ikoranabuhanga rijyanye n’imiterere y’abarikoresha, nk’imwe mu mbogamizi yo gufasha abatumva indimi z’amahanga zitegurirwamo ayo masomo, abafite ibigo by’ikoranabuhanga bagaragaza ko bakorana na REB mu gushyira integanyanyigisho kuri izo mbuga, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge z’uko hashyirwamo ibitari byo.
Naho ku kijyanye no kuba hari abarimu bavuga ko bigengesera mu gukoresha iryo koranabuhanga ngo batagongana na ba nyiraryo, abafite ibyo bigo bagaragaza ko hari aho bijya bigaragara koko, ariko ko iyo myumvire ikwiye guhinduka ahubwo hakabaho kumva ko ari irya mwarimu n’undi wese ukeneye kurikoresha mu burezi haba umunyeshuri cyangwa umubyeyi.
REB kandi igaragaza ko hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga ku gutegura imfashanyigisho, hari ibihugu byateye imbere kandi u Rwanda ruri kubyigiraho, kugira ngo hanozwe imfashanyigisho yo ku rwego mpuzamahanga, ku buryo umunyeshuri wize mu Rwanda nawe ashyirwa ku kigero runaka, ibyo kandi bikanagenzurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi UNESCO.
Kurikira ibindi muri iki kiganiro:
Ohereza igitekerezo
|