Amerika igiye kuba umuhuza hagati ya Israël na Libani
Israel yahaye uburenganzira Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba umuhuza mu biganiro byo guhagarika intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hezbollah ubarizwa ku butaka bwa Libani.
Iki cyemezo cyafashwe tariki 24 Ugushyingo 2024 akaba ari amasezerano akubiye mu bice bitatu birimo guhagarika imirwano no kuba umutwe wa Hezbollah wavanwa mu Majyepfo ya Libani, icya kabiri ni uko igisirikare cya Israel kigomba kuva ku butaka bwa Libani, icya gatatu ni ibiganiro bizahuza ibihugu byombi bakigira hamwe uko bagomba kubungabunga imipaka y’ibihugu byombi.
Israel isabye ubu buhuza nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah urashe ibisasu bya Misile zirenga 350 ziva mu Majyepfo ya Libani yibasiye uturere dutandukanye two muri Israel harimo uturere two muri Galilaya yo haruguru, Panhandle, Tel Aviv, na Ashdod.
Tariki 24 Ugushyingo 2024 mu masaha y’umugoroba ingabo za Israel zahaye amabwiriza abaturage yo kwimuka mu nyubako nyinshi ziri mu nkengero z’Amajyepfo ya Beirut.
Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, Avichay Adraee yemeje kuri X ko ingabo za Isiraheli zategetse abaturage batuye mu nyubako hirya no hino mu turere twa Al-Hadath, Haret Hreik, Al-Ghobeiry, na Burj al-Barajneh guhita bahunga kandi bagakomeza bakagera mu ntera byibura ya metero 500 bavuye aho bari.
Israel iracyarwana n’indege zitagira abaporoti zagabwe n’umutwe wa Hezbollah ku cyumweru ikemeza ko yamaze guhanuramo indege icyenda muri cumi n’ebyiri zoherejwe n’uyu mutwe irwana nawo.
Ohereza igitekerezo
|