Somaliya: Abarenga 24 barohamye mu nyanja y’u Buhinde

Guverinoma ya Somaliya iravuga ko abantu 24 bapfuye, ubwo ubwato barimo bwiyubikaga mu nyanja y’Ubuhinde ku nkombe za Madagaskari.

Abanyasomaliya barenga 24 barohamye mu nyanja y'u Buhinde
Abanyasomaliya barenga 24 barohamye mu nyanja y’u Buhinde

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somaliya, Ahmed Moalim Fiqi, yavuze ko abantu 46 bari muri ubwo bwato batabawe. Abenshi muri abo bagenzi, bari urubyiruko rw’abanyasomaliya, kandi aho bari berekeje, ntihasobanuwe.

Urubyiruko rwinshi rw’abanyasomaliya, rwurira amato buri mwaka mu ngendo ziruteza amakuba, rujya gushakisha amahirwe mu bihugu by’amahanga.

Intumwa ziyobowe n’Ambasaderi wa Somaliya mu gihugu cya Etiyopiya, biteganyijwe ko zijya muri Madagaskari, gukora iperereza kuri iyo mpanuka y’ubwato no guhuza ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abarokotse.

Guverinema ya Somaliya iravuga ko abantu 24 bapfuye, ubwo ubwato barimo bwiyubikaga mu nyanja y’u Buhinde ku nkombe za Madagaskari.

Abayobozi muri Madagasikari bavuze ko abarokotse bafite hagati y’imyaka 17 na 50. Benshi mu rubyiruko rwo muri Somaliya buri mwaka bakora ingendo ziciye mu nyanja bashaka amahirwe y’ubuzima ku mugabane w’u Burayi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutangaza ko ifite impungenge ku bantu b’abimukira binjira mu gihugu baturutse ku mugabane wa Afurika banyuze mu nzira zitemewe bahunga inzara n’imibereho mibi.

Muri Mata 2024, abimukira 38 barapfuye abandi 22 bararokoka mu mpanuka y’ ubwato bwabereye muri Djibouti bashaka kujya muri Yemen.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka