Musanze: Umusozi wajyaga utengukira mu kiyaga cya Ruhondo wateweho ibiti byitezweho gusigasira ubutaka

Umusozi wa Mbwe, uherereye mu Kagari ka Mbwe, witegeye ikiyaga cya ruhondo, ufatwa nk’umwe mu misozi ihanamye yo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, wajyaga wibasirwa n’isuri yatumaga ubutaka butengukira mu kiyaga cya Ruhondo, wateweho ibiti byitezweho gutuma icyo kibazo kiba amateka.

Ubuso bungana na Hegitari enye nibwo bwateweho ibiti bibarirwa mu bihumbi 6
Ubuso bungana na Hegitari enye nibwo bwateweho ibiti bibarirwa mu bihumbi 6

Abafite ubutaka kuri uwo musozi, bari bamaze igihe bagerageza kubucukuraho imiringoti n’ibyobo bifata amazi, ariko isuri ikarenga ikabutengura bukamanukira mu myaka, babaga bahinze mu mubande kuko nta biti byari biteye kuri uwo musozi.

Mukasine Veneranda wo mu Mudugudu wa Mucaca Akagari ka Muharuro, yagize ati: “Imvura yagwaga bigahura n’uko umusozi utari uteyeho ibiti, ikamanukana itaka n’ibyondo, bikuzura mu mirima iri munsi y’umusozi bikarenga bikagera no mu kiyaga kigahinduka isayo. Abafite imirima munsi y’umusozi duhinga ibishyimbo, tugahinga ibigori twizeye kubona umusaruro ariko imvura yagwa isuri ikayimanukiramo byose ikabyangiza”.

Akomeza agira ati, “Byari ikibazo cy’ingorabahizi, twari twaraburiye igisubizo kirambye bitewe n’uburyo ari ahantu hahanamye hasabaga imbaraga ziturenze ubushobozi”.

Kuba umusozi wa Mbwe uhanamye kandi utanateyeho ibiti byatezaga ingaruka ku bafite imirima mu mibande n'ikiyaga kiwukikije
Kuba umusozi wa Mbwe uhanamye kandi utanateyeho ibiti byatezaga ingaruka ku bafite imirima mu mibande n’ikiyaga kiwukikije

Ubuso bungana na Hegitari enye (4) nibwo bwateweho ibiti bibarirwa mu bihumbi 6, mu gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, kikaba cyarateguwe na Minisiteri y’Umutekano yari ihagarariwe muri iki gikorwa n’umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri.

Ni muri gahunda iyi Minisiteri igira, yo kunganira abaturage no kubakangurira kwita ku kubungabunga ibidukikije, hagamijwe kwimakaza umuryango ubayeho mu buryo butekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko mu Mirenge igize Akarere ka Musanze hari gahunda yo gukomeza gutera ibiti bishya no gusazura amashyamba, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije harwanywa isuri.

Kuba kuri uyu musozi hari ahatari hateye ibiti byari ikibazo gikomereye abaturage
Kuba kuri uyu musozi hari ahatari hateye ibiti byari ikibazo gikomereye abaturage

Ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukubigira ibyabo, ahagaragara ibiti byatewe mbere bakabibungabunga aho babona ibishaje babisimbuze ibishyashya cyane cyane ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto”.

Yungamo agira ati, “Ni igikorwa tuzakomeza gukora no mu muganda uzagenda ukorwa mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo kongera ubuso buteweho ibiti, turusheho kubungabunga ibidukikije, ariko tunazirikana umumaro ukomeye ibiti bidufitiye mu kuzamura ubukungu no kubungabunga ikirere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umva mwakoze nezaa pee!!! Mukomerezaho

Gaspard Niyo murinzi yanditse ku itariki ya: 27-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka