Ed Sheeran yasabye imbabazi umutoza wa Manchester United
Umuhanzi Ed Sheeran, yasabye imbabazi umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim nyuma y’uko amurogoye bigatuma ikiganiro yagiranaga n’itangazamakuru gihagarara.
Ibi byabaye ku Cyumweru ubwo ikipe ya Manchester United yari imaze kunganya igitego 1-1 na Ipswich Town, uyu muhanzi asanzwe afitemo imigabane ndetse akaba n’umufana wayo w’imena.
Ed Sheeran yarogoye umutoza wa Man United, Amorim, ubwo yavuganaga na Televiziyo ya Sky Sports maze uyu muhanzi ahita akinjiramo bitunguranye aje gusuhuza Jamie Redknapp.
Sheeran mu butumwa busaba imbabazi yagize ati, "Nsabye imbabazi niba narakoshereje Amorim, mu byukuri sinigeze menya ko icyo gihe yari mu kiganiro, njewe nari nje gusuhuza no gusezera Jamie."
Uyu mugabo asanzwe ari umufana wa Ipswich Town ndetse muri Kanama 2024, yanayiguzemo imigabane kuko afite ingana na 1,4%.
Ed Sheeran yari umwe mu bakurikiye umukino Ipswich yaje guturuka inyuma yishyura igitego yari yatsinzwe na Man United y’umutoza Amorim, birangira amakipe yombi agabanye amanota atatu (3).
Ruben Amorim, ni umutoza mushya wa Manchester United, nyuma yo guhabwa akazi asimbuye Umuholandi, Erik Ten Hag, ndetse uyu mukino wa Ipswich niwo wa mbere yari atoje.
Ohereza igitekerezo
|