P. Diddy yongeye kwangirwa kuburana adafunze
Umucamanza yongeye kwanga ubusabe bw’umuraperi P. Diddy wifuza gutanga ingwate akaburana adafunze mu rubanza akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera no gucuruza urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina.
Arun Subramanian yavuze ko kwanga ubu busabe bwa P. Diddy, byatewe n’uko hatizewe umutekano w’abatanze ibirego muri uru rubanza mu gihe yaba arekuwe.
Ikinyamakuru The Vanguard, cyatangaje ko mu bindi byatumye ubu busabe bw’uyu muraperi bwo kurekurwa buterwa utwatsi, ni ukuba aho afungiye muri gereza yararenze ku mategeko akajya avugana n’abantu kuri telefone.
Umucamanza Subramanian yagize ati, "Ni ku bw’izo mpamvu icyifuzo cya Combs cyanzwe. Ibi bigaragaza ko nta buryo bufatika bwo kwizeza abaturage umutekano."
Subramanian kandi yavuze ko ikindi cyifuzo cya P. Diddy, cyo kurekurwa akava muri gereza mu rwego rwo kwitegura kwiregura ku birego bitandukanye ashinjwa, nacyo cyateshejwe agaciro.
Umuraperi Diddy w’imyaka 55 yatawe muri yombi ku itariki 16 Nzeri, icyo gihe ku nshuro ya mbere yasabye ko yarekurwa akuburana ari hanze ku ngwate ya miliyoni 50 z’amadolari ariko urukiko rurabyanga.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Gusa P. Diddy ibyo ashinjwa byose arabihakana. Biteganyijwe ko urubanza rwe kuri ibi byo byaha akurikiranyweho ruzatangira ku ya 5 Gicurasi 2025.
Hanze y’urukiko rwa Manhattan, ari naho uyu muraperi yari yaje kumvira imyanzuro ku busabe bwe, hari hateraniye abantu batandukanye bavugaga mu majwi aranguruye babwira umubyeyi we, Janice Combs ko umuhungu we ari inyamanswa.
Ku rukiko kandi hari n’bandi bagize umuryango we.
Abunganira P. Diddy bavuze ko ibyo abacamanza bakoze bitumvikana kuko hari ingero z’imanza zitandukanye z’abashinjwa ibyaha bisa nk’iby’umukiliya wabo bagiye basaba kuburana badafunzwe kandi bakabyemererwa.
Bavuze ko ibi byakorewe Mike Jeffries wahoze ari umuyobozi mukuru wa Abercrombie, washinjwaga ibyaha byo gucuruza abantu mu mibonano mpuzabitsina, ubwo yatangaga ingwate akarekurwa, bityo no ku mukiliya wabo bari bakwiye kumwemerera ubusabe bwe.
Ohereza igitekerezo
|