Kuri iki cyumweru taliki ya 21 Ukuboza, ni bwo uyu mugabo ufite amamuko mu gihugu cy’ubufaransa yahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Rayon Sports FC mu gihe kingana n’amezi 6 asigaye ngo shampiyona ya 2025-2026 irangire.
Ferry yatangiye akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa mbere aho yatangiye gutegura ikipe azifashisha mu mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports ndetse na Etincelles FC inyotewe intsinzi dore ko aho shampiyona igeze, Etincelles imaze gutsinda umukino umwe gusa. Uyu mukino uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025, Saa 18h30 kuri Kigali Pele Stadium
Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20 mu mikino 12 imaze gukina aho irushwa amanota 9 na Police FC iri ku mwanya wa mbere.
Bruno aje muri Rayon sports nk’umutoza mukuru aho asimbuye Afhamia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025. Uyu mutoza azungirizwa na Lomami Marcel ndetse na Haruna Ferouz.
Bruno Ferry w’imyaka 58 yatoje amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania mu 2024, mu gihe yayivuyemo yerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na yo aherukamo.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|