Hari gutekerezwa uko habaho ikigo cyihariye cy’iteganyagihe ry’ubuhinzi
Mu rwego kwirinda kubura k’umusaruro cyangwa se kurengera uwangirikira mu murima kubera imihidagurikire y’ikirere, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko harimo gutekerezwa uko habaho ikigo cyihariye cy’iteganyagihe ry’ubuhinzi.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, mu kiganiro ubuyobozi bw’iyo Minisiteri bwagiranye n’itangazamakuru, hagamijwe kuganira ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi n’uko ryarushaho gufasha Abaturarwanda kubona umusaruro uhagije.
Mu gihe cy’ukwezi amaze ayobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri Dr Mark Cyubahiro Bagabe yavuze ko bitewe ihindagurika ry’ikirere ririho, bakareba n’uburyo amakuru atangwa y’iteganyagihe rimwe na rimwe aba atuzuye neza, aba akenewe n’abahinzi, bamaze iminsi baganira uko habaho iteganyagihe ryihariye ry’ubuhinzi.
Ati “Ikigo cy’ubushakashatsi cya RAB kera cyagiraga sitasiyo z’iteganyagihe, ubu ntizikibamo, amavugurura yagiye aba hari bimwe byagiye bitakara turimo gutekereza ko byagaruka, bakajya babona amakuru adashingiye kuri aya ngaya yo kuvuga ngo imvura izagwa mu Turere twose tw’Igihugu, kuko icyo baba batubwira baba baduhaye umubare wa rusange, ariko ntibivuga ko mu Karere kose iba yaguye.”
Arongera ati “Ni tugira izo sitasiyo aho dufite ibyo bikorwa zizajya zidufasha, hari n’ikindi gitekerezo cy’abantu baganiriye kandi numva twazashigikira, ntabwo cyari cyagezwa ku nzego zindi ngo tukiganire, ariko n’igitekerezo mbona cyaba ari cyiza, ko twagira ikigo cyihariye cy’iteganyagihe kijyanye n’ubuhinzi, wenda n’ibindi byazamo kikajya kiduha amakuru yihariye kandi birashoboka.”
Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe atari icya none, kuko kimaze imyaka irenga 30 kivugwa, gusa nk’u Rwanda ntikigeze kibatenguha cyane, kubera ingamba zagiye zifatwa zo guhangana nabyo.
Ati “Ntabwo twatunguwe n’uko imvura yaje itinze, icyo twakoze nk’u Rwanda ni uko Igihugu kirimo gishyira ingufu mu gukoresha umutungo kamere w’amazi Imana yaduhaye, hariho gutunganya ibishyanga, byaratunganyijwe kuva muri 2001 nk’ibyanya birimo umuceri, ikindi ni ukuhira i musozi ubu ngubu dufite ubuso burenga ibihumbi 76 bwuhirwa.”
Yungamo ati “Dufashe nka Gako, turimo guhinga hegitari zirenga 1000 twateyemo ibigori, twaratangiye turacyanakomeza, iyo ugiye Gabiro naho ni uko hari abatangiye, harimo nk’umuhinzi ufite hegitari 400 z’umurima w’ibigori, na za Kagitumba ni uko, Mpanga, Nasho ni uko, ibyo byanya rero nibyo bishobora kuzagabanya aho umusaruro w’abaturage ushobora kuzaba muke. Ikindi ni ukwegereza uburyo bwo kuhira abantu badafite ahantu hanini cyane, bakoresha imashini zuhira n’imipira nk’abantu bahinga imboga n’ibindi byera vuba cyane.”
Izo ngamba n’izindi ngo zitanga icyizere ko hatazabaho umusaruro muke ku buryo byatera amapfa cyangwa inzara mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|