Kibeho: Abahinga icyayi barifuza gufashwa kugera no ku bindi bikorwa by’iterambere
Abahinga icyayi b’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko kibaha amafaranga, ariko ngo ubuzima bwarushaho kugenda neza baramutse bahawe uburyo n’ubumenyi bibafasha gukora n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.
Muri rusange bishimiye umushinga wo guhinga icyayi kuko kibaha amafaranga, ariko usanga bavuga ko basanze icyayi cyonyine ntaho cyazabageza.
Hari abo usanga bagira bati: "Guhinga icyayi byadukuriyeho inkongi kuko hari abatwikaga amashinge bashaka aho baragira."
Abandi bati: "Byadukuriyeho kujya guca inshuro za Bwanamukari na Bugesera."
Abandi na bo bati: "No kumva baguhamagara utize ishuri, iwanyu barakubujije kwiga, ku kwezi ngo ngwino ufate amafaranga biratunezeza! Niba nta n’icyo akumariye, ariko byibura buri kwezi urambara ngo ngiye gufata amafaranga."
Aba bose ni na bo bahindukira bakavuga ko basanze gutegereza amafaranga avuye mu cyayi cyonyine ntaho bizabageza.
Nk’uwitwa André Mutabazi utuye mu Mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Kibeho, agira ati: "Urabona batwigishije guhinga icyayi, abenshi mu bakene bidufasha gukora ku ifaranga. Ariko iyo twitegereje tubona hari n’ukuntu tudatera imbere."
Yihereyeho akabona ukuntu atarabasha kwigurira n’itungo ryamufasha kubona ifumbire, yifuza ko yagurizwa amafaranga yo kurigura, kuko abona ari byo byamufasha, cyane ko amafaranga n’ubwo ayabona, yisanga yashize nta terambere amusigiye.
Ati "Nta gahene, nta kagurube, [...] Uwo mushinga w’icyayi gusa nta hantu wageza umuntu. Amafaranga urayabona, ariko ugahita uyaha umukozi wiriwe mu cyayi akibagara. Nibadufashe tubashe no korora, tubone ibishingwe duhinge ibirayi, inyanya, amashu, maze Nyaruguru ive muri bwa bukene burundu."
Spéciose Mukandori utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, avuga ko amatungo yabashije kuyageraho, ariko icyo akeneye ari ubundi bumenyi bwatuna abasha kugira ibindi akora bitari ubuhinzi.
Ati: "Burya rero guhinga byonyine, nta kintu byakugezaho. Twigishijwe nko gukora amasabune cyangwa amavuta tukabijyanirana na bwa buhinzi, byadufasha. Twajya tubikora igihe tutagiye mu cyayi."
Akomeza agira ati: "Amafaranga turayabona pe, akanatugirira umumaro kuko tubasha kugura isabune, umwenda wo kwambara, ibikoresho by’abanyeshuri, ukagira n’utubazo duto duto akemura. Ariko nyine, igikorwa kimwe ntabwo cyaguteza imbere. Twize na ya mishinga, byadufasha kugera ku iterambere twifuza."
Abahinga icyayi mu Murenge wa Kibeho bakorana n’umushinga SCON ubaha inguzanyo bifashisha mu kugihinga, bakazagenda bishyura gake gake. Ni mu rwego rwo kugira ngo uruganda rw’icyayi rwa Kibeho ruzabashe kubona icyayi gihagije cyo gutunganya.
Vincent Hategekimana uyobora SCON avuga ko guhera mu mwaka utaha bazatangira guhugura abahinzi bakorana ku mikoreshereze y’amafaranga.
Agira ati: "Ku masomo yo guhinga icyayi twabahaga turateganya kongeramo n’iryo kubahugura ku mikoreshereze y’amafaranga, ku buryo amafaranga babona mu cyayi bayashyira no mu bindi bikorwa kugira ngo bakomeze kwiteza imbere."
Ayo masomo ubusanzwe ngo bayabahera mu mashuri yo mu murima, kandi ni na ho bateganya kuzabigishiriza n’ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga.
Ohereza igitekerezo
|