Kutagira ibikoresho bihagije bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri bafite ubumuga

Abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye baratangaza ko kutagira ibikoresho bihagije biborohereza bibagiraho ingaruka mu myigire yabo, kubera ko abenshi badashobora kwiga mu gihe ntabyo bafite.

Abana bafite ubumuga bavuga ko bahura n'imbogamizi zirimo kutabona ibikoresho bihagije bigakoma mu nkokora imyigire n'imitsindire yabo
Abana bafite ubumuga bavuga ko bahura n’imbogamizi zirimo kutabona ibikoresho bihagije bigakoma mu nkokora imyigire n’imitsindire yabo

Bimwe mu bikoresho bavuga ko batarashobora kubona neza harimo imfashanyigisho, integanyanyigisho, n’ibindi bikoresho bifashisha birimo imashini zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu gihe barimo kwandika, amadarubindi n’inyubako zitaborohereza.

Ni bimwe mu byo batangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, ubwo i Kigali haberaga inama yari ihuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’uburezi, hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bigikomereye gahunda y’uburezi budaheza (Inclusive Education).

Muri bimwe mu bibazo abantu bafite ubumuga bagaragaza ko bikibangamiye imyigire yabo birimo inzu zitabarohereza, yaba amashuri cyangwa ubwiherero hamwe n’inzira, ibikoresho birimo imashini zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, amadarubindi, imfashanyigisho n’ibindi.

Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko kutabona ibyo mu buryo buhagije bigira ingaruka ku myigire yabo, bikagira abo biviramo kudatsinda neza nkuko bikwiye.

Ishimwe Pamela afite ubumuga bwo kutabona akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo, avuga ko ikibazo gikomeye bahura nacyo ari ukutabona ibitabo byo gusoma bitewe n’uko inyandiko bandikamo idakunze gukoreshwa cyane, bikiyongeraho kutabona ibikorwa remezo biborohereza mu bumuga bafite.

Nubwo hari imfashanyigisho zakozwe n'izirimo gukorwa ariko ngo ziracyari nke
Nubwo hari imfashanyigisho zakozwe n’izirimo gukorwa ariko ngo ziracyari nke

Ati “Hari nk’inzu ugeramo ugasanga itakorohereza kugenda, cyangwa se ukagera no mu ishuri ugasanga nta bikoresho bihari byashobora kugufasha wowe ufite ubumuga kwisanga muri iryo shuri bitewe n’ubumuga ufite, ikindi ni uko ibikoresho bifasha abantu bafite ubumuga biba bihenze cyane kuko nkatwe ibikoresho dukoresha usanga bihenze cyane, hari nk’icyo dukoresha bita Orbit reader 20 ariko kugira ngo uyibone n’ibintu bihenze kubera ko iri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.”

Arongera ati “Bitugiraho ingaruka cyane, kubera ko nkatwe twiga ubuvanganzo biba bisaba ko dusoma ibitabo byinshi kugira ngo tuzabashe gutsinda neza ikizami, rero nkuko ibikoresho biba bidahari, hari igihe ujya mukizami bakakuzanira igitabo utagize amahirwe yo gusoma, ugasanga n’ibintu biguteye gutsindwa no gusubira inyuma atari uko uri umuswa ahubwo ari ukubura ibikoresho wakwifashisha.”

Honoline Uwineza wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, afite ubumuga bw’uruhu bwatumye agira ikibazo cyo kutabona neza, we ati “Bitewe n’ikibazo cy’amaso mfite, binsaba kuba mfite ibikoresho nkoresha kugira ngo mbone neza mbashe kwandika no gusoma, birimo lunette z’amaso, lupe na telescope kandi ntabwo byoroshe kubibona kuko birahenda, bigatuma iyo tutabifite kwiga bitugora bikatuviramo gutsindwa, kuko tutabasha kubona nk’ibyo abandi bareba.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa nta wavuga ko nta bibazo bihari, ariko nabyo bigenda bishakirwa ibisubizo buhoro buhoro kandi mu buryo burambye.

Abayobozi barimo Minisitiri Nsengimana Joseph berekwa imfashanyigisho zishobora kwifashishwa n'abanyeshuri bafite ubumuga zimaze gukorwa
Abayobozi barimo Minisitiri Nsengimana Joseph berekwa imfashanyigisho zishobora kwifashishwa n’abanyeshuri bafite ubumuga zimaze gukorwa

Ati “Icyo dushaka ubu ni uko twubaka ibigo bimwe na bimwe bifite ubushobozi bwo kuba byakwita kuri bariya bana ku buryo n’abadashobora gutaha bakaba babacumbikira, nubwo twahera mu kigo kiri muri buri Ntara, turimo gushaka abo dukorana, tumaze no kugenda tubabona, kuko nk’ubu mu Majyaruguru turashaka gukorana n’ikigo cy’Abapadiri gifasha abana bafite ubumuga, muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka urashira nibura tubonye igishushanyo mbonera cy’inyigo y’igikorwa uko cyaba kimeze.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amashuri ya Leta afite ubwiherero bworohereza abafite ubumuga ari 850, afashwa na Leta 1032 mu gihe ayigenga ari 262.

Iyo mibare kandi yerekana ko kugera mu 2022 abarimu bari bamaze guhugurirwa kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga bari 15,569 mu gihe abayobozi barimo ab’ibigo by’amashuri, abashinzwe amasomo, imyitwarire, kwita ku bana n’abandi, abamaze guhugurwa bose ni 13,879.

Muri rusange abanyeshuri bafite ubumuga bamaze kubarurwa bangana 38,937 barimo abakobwa 21,615 n’abahungu 17,322. Muri aba abafite ubumuga bw’ingingo ni 12,81, abasoma bibagoye ni 7856, abatabona 5043, abatumva 2605, abatavuga 3645, abafite ubumuga bukomatanyije ni 4315, abafite ubugufi bukabije ndetse n’ubunini bukabije cyangwa izindi ngingo nini cyangwa ntoya ni 1763, abafite ubumuga bwo mu mutwe 909.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana avuga ko hari byinshi birimo gukorwa gusa ngo haracyari urugendo rurerure kubera ko ibigo bifasha abana bafite ubumuga bitaraba byinshi.

Minisitiri Joseph Nsengimana avuga ko ibigo bifasha abana bafite ubumuga bitaraba byinshi
Minisitiri Joseph Nsengimana avuga ko ibigo bifasha abana bafite ubumuga bitaraba byinshi

Ati “Hari ibigo bimwe na bimwe bifasha abana bafite ubumuga, ariko ntabwo ari byinshi cyane cyane ku bana bafite ubumuga bukomatanyije, ibyo bigo nibyo dushaka kubanza gufasha, dushaka no kureba ni gute twashyira ubufasha mu mashuri kugira ngo yite kuri abo bana, ntabwo turi aho tugomba kugera, ariko biri mu byo turimo turakoraho.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2017, amashuri atari afite ibikorwa remezo n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga yari 3.955 ariko mu 2022 yaragabanutse agera kuri 1.541.

Hari kandi amashuri adafite imfashanyigisho zagenewe abanyeshuri bafite ubumuga, aho usanga biga mu buryo bumwe n’ubw’abatabufite.

Minisiteri y’Uburezi yateganyaga ko kuva muri Gicurasi 2024, hatangwa ibikoresho bifasha abanyeshuri bafite ubumuga birimo televiziyo, ibikoresho byo kubara, kwiga kwandika no kubara mu buryo bw’amashusho, amakarita, mudasobwa (laptop) 60 n’ibindi.

Byari biteganyijwe kandi ko muri Mata 2024 hazacapwa integanyanyigisho ibihumbi bitatu zigenewe uburezi bw’abanyeshuri bafite ibibazo byo mu mutwe naho kuva mu 2025 kugeza 2027 hakazandikwa igitabo kijyanye n’integanyanyigisho y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka