Ambasade ya Israel mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 yatanze inkunga ya toni enye igizwe n’ibishyimbo, umuceli, n’ifu y’ibigoli, bihwanye na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ku miryango ikeneye ubufasha bw’ibiribwa i Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus mu bipimo 1160 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 126 (muri aba 25 barakize, hakaba harimo 7 bakize mu masaha 24 ashize).
Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa, yashyizeho itsinda rishinzwe gukorera ubuvugizi umugabane wa Afurika mu ruhando mpuzamahanga, kugira ngo amahanga atere inkunga ubukungu bwa Afurika burimo guhungabana biturutse ku cyorezo cya #COVID19.
Muri gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, Polisi ikomeje gushyiraho ingamba zinyuranye mu rwego rwo kumenyekanisha iyo gahunda mu baturage, aho yatangiye gukoresha indege nto zitagira abapilote (Drones).
Komisiyo yo Kurwanya Jenoside(CNLG) ivuga ko abasirikare b’Ababiligi bari bakuriwe na Gen Romeo Dallaire (w’Umunya-Canada) ari bo bakwiye kubazwa iby’iyicwa ry’Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2020, yasuye itsinda ry’abantu bo mu nzego zitandukanye babarirwa muri 400 bakora imirimo itandukanye yerekeranye no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19, rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari umaze iminsi icumi yivuza Coronavirus yavuye mu bitaro.
Umuhanzi w’Umurundi Niyomwungere Leonard wakunzwe cyane cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari, biravugwa ko yitabye Imana azize Coronavirus, indwara bikekwa ko ashobora kuba yarayivanye mu gihugu cya Canada aho yari amaze iminsi aba, akaba yaguye mu gihugu cya Malawi.
Abarokokeye kuri Kiliziya ya Mukarange mu Karere ka Kayonza bavuga ko tariki ya 12 Mata 1994 itazasibangana mu mitima yabo kuko aribwo biciwe abavandimwe, ababyeyi, inshuti na bo barababazwa bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, Kanyarukato Augustin ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Muhoza, aho akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko gahunda cyashyizeho yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (e-learning) yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari mu rugo gusubiramo amasomo yabo, yitabiriwe ku rwego rushimishije.
Igikorwa cyo kugenzura abagomba gufungurwa by’agateganyo, cyakozwe n’Ubushanjacyaha(NPPA),Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), cyarangiye ku wa gatatu tariki 08 Mata 2020 cyemeje ko abantu 1.182 bari bafungiye mu za sitasiyo za polisi hirya no hino mu gihugu bagomba kurekurwa by’agateganyo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, avuga ko mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, Jenoside yateguwe kera ndetse iranageragezwa mu 1990 ubwo bamwe mu Batutsi bajyanwaga i Byumba bakicirwayo batwitswe mu gihe cy’ibyitso.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Kayonza butangaza ko kugeza ku wa gatanu tariki 10 Mata 2020, hamaze kuboneka imibiri y’abantu 75 bishwe muri Jenoside, kuva batangira igikorwa cyo kuyishakisha muri icyo cyuzi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 842 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 120 (muri aba 18 barakize, hakaba harimo 11 bakize mu masaha 24 ashize).
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege aratangaza ko kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu bihe bidasanzwe bya ‘Guma mu rugo’ n’Icyunamo, icy’ibanze ari ukwirinda no kurinda abandi.
Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi nk’urwego rufite inshingano zo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa, hari ibyo babonye mu minsi ishize abantu bakora nyamara bidakwiye.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko kuba umuntu apimwe bikagaragara ko yanduye Coronavirus ariko bamubaza abo bahuye cyangwa basangiye mbere akanga kubavuga kiba ari icyaha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mata 2020 abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa, bakaza kuba biyongereye ku bandi barindwi basezerewe mu minsi ishize, bose hamwe bakaba 18.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru, tariki ya 09 Mata 2020 saa yine za mugitondo yafashe uwitwa Bwokobwimana Gad w’imyaka 30 na Karasira Egide w’imyaka 38, bahamagaye umuturage bamubwira ko ari abapolisi n’Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Umuturage bamusabye (…)
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne ni umwe mu baririmba cyane ku ndirimbo zifasha Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuririmba izi ndirimbo bihura neza n’inkuru y’ubuzima yabayemo n’ibyo yabonye ubwo Jenoside yari ikirangira akagera mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yari yarahungiye.
Uturere twari twarateguye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse, kimwe no kwimurira imibiri mu zindi nzibutso, bizakorwa nyuma ya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 118 (muri aba 7 barakize).
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko habonetse umurwayi wa Ebola.
Muri iki gihe hakunze kugaragara abantu batandukanye banywa icyayi gifite ibara ry’icyatsi kibisi, akenshi kitanashyirwamo isukari. Ushobora kuba wibaza icyo kimaze ku buzima bw’abakinywa.
Mu Midugudu y’Agahenerezo na Nyanza mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, guhera kuwa gatanu tariki 3/4/2020 amazi yarakamye mu marobine, none ababyeyi bohereza abana mu kabande bahangayikishijwe n’uko bashobora kuhandurira Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko kuva tariki 06 Mata 2020 abakora isuku mu mihanda inyuranye ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyaruguru bagarutse mu kazi kabo, ariko bagakora bubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Impanga ebyiri, umwe witwa Eileen na Eleanor Andrews bapfuye bakurikiranye nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Raporo ya Banki y’Isi ku bukungu muri uyu mwaka wa 2020, ivuga ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara igiye kwibasirwa n’ibihombo n’ikibazo cy’ubukungu bugiye gusubira hasi ku rwego rudasanzwe bwa mbere mu myaka 25 ishize kubera icyorezo cya coronavirus.
Abarezi bo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bishyize hamwe bakusanya amafaranga asaga miliyoni eshatu agenewe gufasha abantu batabasha kwibonera ibyo kurya muri iki gihe badasohoka ngo bajye kwishakishiriza imibereho kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri iyi minsi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga riritabazwa cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi. Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” na ryo uyu mwaka ntirizahagarara, ariko rizakorwa ku buryo (…)
Mukankusi Grâce, Umuhanzikazi w’indirimbo zihumuriza abantu mu bihe by’icyunamo, ku myaka umunani y’amavuko yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yahungabanyijwe cyane no kubona umubyeyi we bamwica urw’agashinyaguro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bampoliki Edouard, yasabye ababyeyi guha abana babo icyo batahawe, babatoza guhindura amakosa yo mu bihe bibi byaranze igihugu mu myaka yashize.
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu, yafashe litiro 3,900 by’inzoga z’inkorano n’udupfunyika tw’urumogi 1,900.
Umuryango w’Umwongereza witwaga Robert Matthew Wilson witabye Imana ari mu Rwanda ku itariki 03 Mata 2020, hamwe n’Inzego za Leta y’u Rwanda, bavuga ko uwo mugabo atishwe n’icyorezo Covid-19.
Umuyobozi w’umujyi wa Alton-Illinois muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye abaturage ko yahaye Polisi itegeko ryo gusesa ibirori no gufata abantu batubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo yashyizweho, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.Ubwo hari ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Umubyeyi witwa Mujawamariya Eugénie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo amaze kubura uwo bashakanye, ataheranwe n’agahinda ngo yihebe ahubwo yirwanyeho aharanira kwiyubaka kandi abigeraho.
Urubyiruko rurimo abiga n’abarangije amashuri barihirwa n’Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), barishimira ko hari byinshi Leta yakoze mu myigire yabo, ibahoza amarira, ibikomere n’igihirahiro basigiwe na Jenoside.
Abantu icyenda bari bafungiye muri kasho ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye bafunguwe by’agateganyo tariki 9 Mata 2020, bataha bavuga ko batazasubira mu byaha kuko uburoko bwabumvishije.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ku rwego rw’Isi, batanze ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (…)
Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko zigiye kongera kugeza imbere y’inkiko za Gisirikari Colonel Tom Byabagamba ku bindi byaha ashinjwa gukorera muri Gereza.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batatu barwaye Coronavirus mu bipimo 720 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 113 (muri aba 7 barakize).
Abakinnyi batandukanye barimo Kayumba Soter ukinira Rayon Sports, Byiringiro Lague rutahizamu wa APR FC na Peter Otema ukinira Bugesera FC bari mu bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) mu muhango wo kwibuka abana ndetse n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, yasenye amazu atahise amenyekana umubare, andi avaho ibisenge.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu Banyarwanda batuye mu mahanga bateguye ibikorwa byo kwibuka, ariko na bo bakabikora bari mu ngo zabo.