MINEDUC yavuguruye uburyo bwo gusubira ku mashuri ku banyeshuri batahiwe gutangira

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.

Abarebwa n’iri tangazo ni abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) muri level 3 biga bacumbikirwa.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi imenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ivuguruwe.

Uburyo bazasubira ku mashuri, ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo , Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba .

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba .

Minisiteri y’Uburezi irasaba ababyei kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

MINEDUC kandi isaba ababyeyi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri bigaho, kandi abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge bagakurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka, no gukurikirana uko bakirwa mu bigo bigamo.

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

MINEDUC yavuze ko mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nonese abo bana baziyigisha ko placement yaheze?

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Nonese abarimu bashya bo bazatangira akazi ryari ko twategerejeko placement zikorwa bikaba byaratinze?

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ese koko mineduc mu busesenguzi bwayo yarebye isanga kaminuza arizo zikwiye gutangira amashuri nyuma kuburyo level 1 na level badashobora gutangira amasomo cg ni ukugira umwaka udupfire ubusa....???? Ndakeka aba bana birwa bahoberanye abandi bafatanye imihanda yose wagira ntibazi covid cg agapfukamunwa batakabaye bsubira ku mashuli mbere y’a université kuko students barakuze naziicyo gukora .

Faustin nsanzimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

muzatubarize nabarimu bashya igihe bazagira mukazi?

Kelly yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

TURASABA MINEDUC KO YAKURIKIRANA UKO IBIGO BY’AMASHURI BIRIGUFASHA ABANYESHURI MURI IKIGIHE BASUBIYE KUBIGO,URUGERO NKA TVT SCHOOL NELISONI MANDERA I NYAMATA,ABANA BIGA GUSUDIRA BIRIRWA BICAYE MUKIGO BATEGEREJE ABARIMU BARAHEBA NTA NIBIKORESHO BIBAFASHA MUMASOMO BIGA BIGEZE BABONA.NA MBERE YA COVID BYARI UKO.

Hakizimana Faustin yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Kaminuza bo kwiga bimeze bite byarahagaze cg????mutubarize MIneduc niba kaminuza itaramenya icyorezo kitwugarije ????ndavuga abiga level 1 na level 2

Elias yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Mutubarize,igihe abanyeshuri bagombaga gutangira kaminuza muruyu mwaka ,gahunda ihari kuko ntakerekezo kizima dufite ,mutubarize amakuru ajyanye nabyo pee!,muzaba mudufashije basi twicare tuzi ,gahunda iteganyijwee

Julius yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka