Ikamyo yakoreye impanuka i Save, umwe ahita apfa

Mu masaa moya n’igice mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, ikamyo yaturukaga i Huye yateje impanuka, i Save, umuntu umwe ahita apfa.

Nk’uko bivugwa n’umwe mu batuye muri aka gace wahise ahagera iyi mpanuka ikimara kuba, iyi kamyo yo mu bwoko bwa Actros yaturukaga i Huye igana i Nyanza, ngo yirukaga cyane, igongana na Daihatsu yari itwaye ibicuruzwa bya Enterprise Urwibutso, yaturukaga mu muhanda uva i Nyanza yerekeza i Huye.

Uwari kumwe na shoferi muri Daihatsu yahise apfa, icyakora shoferi wayo hamwe na shoferi w’ikamyo n’uwo bari kumwe ngo bajyanywe ku bitaro bya Kabutare bakomeretse.

Ku Kabutare kandi hajyanyweyo umunyeshuri w’imyaka 16 wiga mu ishuri ry’imyuga ry’i Save iyi mpanuka yasanze ku muhanda ari mu nzira agana ku ishuri.

Ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na ho hajyanywe undi wakomeretse biturutse kuri iyi mpanuka wari urembye cyane.

Polisi yatangaje ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Ppolisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent Theobald Kanamugire, yavuze ko izo modoka bigaragara ko zagonganye ku bw’amakosa y’’abashoferi bombi.

Agira ati "Iyo actros yirukaga, ariko n’uwari utwaye Daihatsu ashobora kuba yarangaye. N’ubwo ntahamya ngo umwe afite amakosa undi aya, ariko rwose umwe afite irye, undi irye."

SP Théobald Kanamugire, anavuga ko izi modoka ebyiri zagonganye zikagonga n’izindi ebyiri ari zo Actros na TAXI minibus zari zihagaze muri iki gice cy’Umurenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye.

Actros yangiritse ku ruhande, TAXI minibus yangirika inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twihanganishije imiryango wabuze ababo kd nabakomeretse nyagasani abakize.

Jonathan yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ikintu cyambere Polisi ishinzwe umutekano wo mumuhanda nariya makamyo ava cyangwa mumahanga nandi atwara za ciment natwara ibicuruzwa biva za Rusumo izindi modoka zitwara abagenzi amacamionette atwara ibicuruzwa ntarenza 57km/h cy 58km/h keretse uwaba yacomoye SGV ziriya modoka zisigaye zo wagirango ntizirebwa n as mategeko areba izindi zigendera hejuru yumuvuduko wa 80 km ntanaho wemewe mu Rwanda izo modoka into ninini nizo ziri gukora cyangwa guteza impanuka Polisi ifite ubushobozi bwo kubikora mumuhanda babikoze batambaye iriya myenda bagahagarara kumuhanda bazabona neza impamvu ya ziriya mpanuka,*

lg yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka