Mozambique yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu (FADM), Daniel Francisco Chapo, yashimiye Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare u Rwanda rukomeje kugira mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi Perezida Chapo yabivuze kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga Icyicaro Gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira muri iyo ntara.

Perezida Chapo yahawe ibisobanuro ku bikorwa by’umutekano bikomeje gukorwa ku bufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, hagamijwe gukomeza gusigasira umutekano umaze kugarurwa no guhashya ibisigisigi by’imitwe y’iterabwoba.

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ku nkunga idahwema guha Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze mu bice byari byarazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Yagaragaje ko umutekano umaze kugarurwa watumye abaturage benshi basubira mu byabo, ibikorwa by’ubukungu n’iterambere byongera gusubukurwa, ndetse icyizere cy’abaturage kirushaho kwiyongera.

U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’icyo gihugu bwo gufashwa guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye ibice bitandukanye bya Cabo Delgado.

Kuva icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zabohoye uduce twinshi tw’ingenzi twarimo Mocímboa da Praia na Palma, twari twarahindutse ibirindiro by’imitwe y’iterabwoba.

Uretse ibikorwa bya gisirikare, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zakomeje kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo, gufasha abaturage gusubira mu ngo zabo no kongera ibikorwa by’ubuhinzi, uburobyi n’ubucuruzi.

Uruhare rw’u Rwanda muri Cabo Delgado rwakomeje gushimwa n’abayobozi ba Mozambique ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bavuga ko rwagize uruhare rufatika mu kugarura amahoro, kugabanya ibitero by’iterabwoba no gutuma ubuzima bw’abaturage busubira ku murongo.

Uruzinduko rwa Perezida Chapo ku cyicaro cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda rugaragaza ubufatanye bukomeje gukomera hagati y’u Rwanda na Mozambique mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka