Musanze: Amazi y’Amakera akunzwe n’abaturage ashobora gukiza bike akangiza byinshi

Amazi yitwa ‘Amakera’ aboneka mu Karere ka Musanze byakomeje kugaragara ko akunzwe cyane n’imbaga y’abaturage iza kuyanywa, akomeje gutera impungenge z’uburyo ashobora gutera indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.

Uyu mukecuru ngo ashobora kumara iminsi ibiri atarya, atunzwe n'Amakera
Uyu mukecuru ngo ashobora kumara iminsi ibiri atarya, atunzwe n’Amakera

Ayo mazi araboneka mu mariba atatu mu Murenge wa Muhoza, aho iriba rimwe riherereye mu Kagari ka Kigombe, mu gihe andi mariba abiri aboneka mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aho abaturage bemeza ko ayo mazi ari yo buzima bwabo kuko abarinda indwara n’inzara.

Abo Kigali Today yasanze kuri ayo mariba bayanywa, mu gihe abandi bagiye bayavoma bakayacyura mu ngo zabo, baremeza ko rimwe na rimwe hari ubwo bibagirwa no kurya bakararira ayo mazi kandi ntibagire ikibazo cy’inzara, kuko ngo uwayanyoye ntaho aba ataniye n’uwariye.

Ayo mazi anyobwa n’ingeri zose z’abaturage baba abana bato, urubyiruko, abasore n’inkumi badasize abakecuri n’abasaza, gusa umubare munini w’abitabira kuyanywa ukaba ari uw’abageze mu za bukuru.

Urubyiruko ruri mu bakunda aya mazi
Urubyiruko ruri mu bakunda aya mazi

Bamvuganumva Sifa waganiriye na Kigali Today ubwo yari ku iriba ryo mu Kagari ka Cyabararika yaje kunywa ayo mazi, ati “Ntureba ko maze kuyanywa, reba inda uko ibaye, iyo niboneye aya mazi ntabyo kwikoza ibiryo, ubu maze kunywa ndahaze isaha n’isaha ndongera nze ninywere, iyo uhagera ku wa Gatatu cyangwa ku wa Gatandatu ngo urebe abazungu baba baje kuvoma aya mazi”.

Arongera ati “Ubuze umwana mu rugo amusanga kuri aya mazi, ni umuti wo mu nda, igifu n’izindi. N’inka ubwayo yarwaye mu nda mu mwanya wo kuyigurira igikukuri uyizanira aya mazi igahita ikira, umaze gusinda ugenda adandabirana araza yakubitaho igikombe inzoga zihita zimushiramo”.

Mugenzi we witwa Ntahorutaba Abel, ati “Amakera ni umutungo ukomeye dufite, ni amazi ava ikuzima ameze nka gaze, uyashyira mu kajerekani ugapfundikira mu mwanya wafungura agaturika nk’arimo gaze, urayanywa ugatura umubi nk’uwanyweye inzoga”.

Na we avuga ko hari abanyamahanga baza kuvomera ayo mazi bakayapakira mu modoka, ati “Abazungu n’abandi baturutse kure iyo za Rubavu, bahora hano baza kuvoma ayo mazi bakayapakira mu modoka”.

Iriba ry'Amakera ryo mu Kagari ka Kigombe
Iriba ry’Amakera ryo mu Kagari ka Kigombe

Nyirandinzwenimana Triphonie wari ku iriba ryo mu Kagari ka Kigombe, ati “Aya ni amazi y’umugisha, urabona mvuye ku isoko ariko iyi ndobo nari nitwaje ni iyo kuvomeramo amazi kugira ngo nyacyure kuko ntuye kure yayo”.

Abo baturage bavuga ko ayo mazi adatekeshwa, aho ngo uwabigerageje amafunguro yagiye gushya yamaze kuba umukara ari na cyo giteye impungenge kuri ayo mazi.

Nubwo abo baturage bakunze ayo mazi, iyo usuye ayo mariba ikigaragara ni umwanda ukabije urimo udusashe tw’ifu bakunze kwita supadipe bavanga muri ayo mazi mu rwego rwo kugira ngo arusheho kuryoha, dore ko abo baturage bavuka ko ari fanta y’ubuntu biboneye.

Ikindi giteye impungenge, ni ibikoresho usanga kuri ayo mariba abaturage bifashisha banywa ayo mazi, aho usanga byanduye cyane ku buryo byatera impungenge zo kuba byakwanduza indwara ziterwa n’umwanda, dore ko nta n’umuntu uhaba ushinzwe kurinda ayo mariba.

Ku mariba y'Amakera hagaragara umwanda
Ku mariba y’Amakera hagaragara umwanda

Hari n’abakoresha intoki iyo banywa ayo mazi, aho bayanywa bahagaze hejuru y’iriba amazi ava mu ntoki agasubira mu iriba, hakaba n’abitwaza udukoresho twabo twa pulasitike ugasanga badutizanya, ibyo bigatera impungenge ku buzima bwabo.

Mu kumenya ubuziranenge bw’ayo mazi y’Amakera, Kigali Today yegereye Murigo Jean Claude uhagarariye WASAC mu Karere ka Musanze, na we agaragaza impungenge ku buziranenge bw’ayo mazi.

Yagize ati “Ntabwo ndi umuhanga mu kumenya iby’ayo mazi y’Amakera, ariko kuba aba ahantu hadatunganyije ashobora guteza ibibazo, ashobora kuvura wenda ibintu bimwe ntabwo nzi iby’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ariko ashobora kubavura bike agateza ibibazo byinshi cyane byabatwara ubuzima”.

Arongera ati “Ibyo ni ibintu biba bikeneye laboratwari bagapima bakamenya ibyo abo baturage bavuga, kuko kureka abaturage bagashoka ahantu nk’aho bakanywa ayo mazi ndumva byateza ibibazo, numva twavugana n’Akarere tukareba ko ayo mazi yapimwa tukamenya ibyayo”.

Ku iriba rimwe rya Cyabararika, ni ahantu hubatswe ikimenyetso cy’amateka kigaragaza umwimerere w’iyo soko y’Amakera, aho abantu banyuranye bakomeje kuhakorera ubukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya mazi amaze imyaka myinchi guhera kuri ba sogokuru ba data ba twebwe ubu dufite 38-40ans ariya mazi nacyo atwaye kuko benshi muritwe yagiye adukore umuti kandi hagirirwa Isuku ahubwo ubuyobozi nibukore aho bwabaga bumenye ngo ESE nimutungo ki bwaba bufite,ariya mazi abayubakiye bari bazi agaciro kayo sinumva impamvu twe tutibaza impamvu hakozwe kuriya twe tukaba tutahasigasira gusa mumyaka yacu twarahubahaga cyane tukaharinda umwanda kuburyo twari twarasizeho nitegeko ko udafite icyo kuvomesha atahegera (byaterwaga na groups)twabaga twaturutse impande nimpande twe abanyamugi iyo twahegera twahakoreraga amasuku tugasiga duhaye abandi urugero ndasaba ko bibaye ngombwa hakorwa igihe cyisuku rusange yaho batitaye ngo urinde urugero kuwagatantu saa10:00 abaje kuhavoma nkicumi bakahakora umuganda bikazageraho Isuku igakorwa buri mugitondo nkuko twoza amasahani ibikombe tunkweraho nibiyiko turisha nkuko dukorera Isuku aho turara imyambaro twambara burya Isuku ningombwa ntago twagakwiwe kuyibutswa marakoze

byG yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka