Ubukwe bwa Tom Close mu ma video 6 yasuwe cyane kuri Kigali Today TV
Dr Muyombo Thomas, wamenyekanye mu muziki nka Tom Close, yakoze ubukwe na Tricia Ange Niyonshuti mu kwezi k’Ukuboza 2014. Ni ubukwe bwitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda, kandi bwandikwa mu bitangazamakuru byinshi mu gihugu no hanze.
Amashusho (Video), yatangajwe kuti Kigali Today (KT TV), ari mu yarebwe cyane kuri KT TV, kuko kugeza ubu amaze kurebwa n’abantu barenga 1,310,755.
Muri iyi video, urabasha kubona izindi zatangajwe kuri KT TV, zikarebwa n’imbaga y’abantu.
Niba kandi ushaka gukomeza kureba video zikoze neza, komeza usure urubuga rwa YouTube rwa Kigali Today. Numara kuhagera, wibuke gukanda ahanditse Subscribe, kugira ngo video yose igiyeho ujye uhita uyibona.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NICE WEEDING
Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.