Perezida Kagame yakiriye intumwa zamuzaniye ubutumwa bwa Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye intumwa ziturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, zamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Kongo Felix Antoine Tshisekedi, ku bijyanye n’umubano w’igihugu byombi.

Perezida Kagame kandi yaganiriye n’izo ntumwa, ku buryo bwo kurushaho kunoza umubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

Izo ntumwa zamenyesheje Perezida Kagame uko politiki ya repubulika ya Demukarasi ya Kongo yifashe, ndetse n’ibyo Perezida Tshisekedi ari gukora mu kunoza iyo politiki.

Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Tshisekedi ubutumwa bwo kumushyigikira muri ibyo bikorwa byo kugerageza kunoza politiki y’igihugu cye cya Kongo.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka