Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima yashyizwe mu bayobozi b’ikigo mpuzamahanga cy’igerageza ry’imiti
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Prof. Claude Mambo Muvunyi yagizwe Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi n’ibiri mu nzira y’amajyambere mu guteza imbere igeragezwa ry’imiti (European & Developing Countries Clinical Trials Partnership – EDCTP).
EDCTP umuryango w’ubufatanye hagati y’ibihugu by’i Burayi n’ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ugamije guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuvuzi no guhanga udushya mu kurwanya indwara by’umwihariko izandura.
Prof. Claude Mambo Muvunyi, guhabwa uyu mwanya bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwigaragaza mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buzima ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko uru rwego rushya yinjiyemo ruzafasha mu gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu, guteza imbere udushya mu bushakashatsi, ndetse no kunoza serivisi z’ubuzima zigenewe abaturage bo ku Mugabane wa Afurika.
U Rwanda rukomeje kwerekana ubushake bwo gushyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere, bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guhangana n’indwara zibasira ibihugu bikennye.
Intego nyamukuru ya EDCTP harimo guteza imbere ubushakashatsi ku miti n’igeragezwa ryayo (clinical trials). Kurwanya indwara zifitanye isano n’ubukene (poverty-related infectious diseases) nk’indwara ziterwa na Malaria, HIV/AIDS, igituntu n’izindi.
Harimo kandi gushimangira ubushobozi bw’abashakashatsi n’inzego z’ubuzima muri Afurika
Guteza imbere udushya mu buvuzi no gufasha ibihugu kubona ibisubizo birambye ku bibazo by’ubuzima.
EDCTP ikorana n’inzego zitandukanye zirimo za Kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rwego rwo kunoza ubuvuzi no kugabanya umubare w’indwara zikomoka ku bukene.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|