Joe Biden ni we watorewe kuyobora Amerika nyuma yo gutsinda Trump

Joe Biden yatprewe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Donald Trump wari umaze imyaka ine ayobora iki gihugu.

Joe Biden yatsinze ku majwi 290, aba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba atsinze Donald Trump wagize amajwi 214 umaze manda imwe gusa ku butegetsi.

Hari hashize iminsi igera kuri ine, Abanyamerika ndetse n’isi yose bibaza uza gutsinda amatora, yaranzwe no guhatana kutoroshye, cyane ko hajemo no guterana amagambo ku buryo bukomeye hagati ye n’uwo bari bahanganye ku butegetsi, Donald Trump.

Umudemokarate Joe Biden, wabaye na Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Hussein Obama, ahawe intsinzi na Leta ya Pennsylvanie, intsinzi ikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bikomeye ku isi.

Ku ntsinzi yari amaze iminsi ahatanira ku buryo butoroshye, Joe Biden wari wasabye abamushyigikiye gutuza bagategereza ko ibarura rirangira yagize ati “Ni iby’igiciro gikomeye cyane kuba ntorewe kuyobora Amerika. Nyuma yo guhura na byinshi bikomeye muri uru rugendo, abanyamerika benshi baratoye. Ibi byongeye gushimangira ko demokarasi iterera mu mutima wa Amerika”.

Yakomeje avuga ko “Abanyamerika bagomba gushyira imijinya n’urwango ku ruhande, bagafatanya nk’abanyagihugu kimwe”.

Impinduka ikomeye cyane nanone ku mwanya wa visi perezida, ahoBiden yahisemo umugore w’umwiraburakazi Kamala Harris w’imyaka 56 kuzamubera visi perezida, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka ya Amerika.

Donald Trump ntiyemera ko yatsinzwe aya matora, cyane ko yakunze kuvuga ko yibwe amajwi, ndetse akaba yahise atangaza ko ibi bizakiranurwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Donald Trump abaye Perezida wa mbere utegetse manda imwe gusa kuva mu mwaka wa 1992, ubwo byabaye ku Murepubulikani George H. W. Bush.

Nubwo Donald Trump atemera ko yatsinzwe ariko, umunsi wo gutanga ubutegetsi wanditse mu Itegeko Nshinga rya Amerika, aho atagomba kurenza itariki ya 20 Mutarama 2021 saa sita z’amanywa akiri mu biro bya Perezida (White House).

Hagati aho, abatora b’ibanze (Grands Electeurs) 538, bagomba guterana mu kwezi k’Ukuboza, kugira ngo bemeze burundu ugomba kuba Perezida wa Amerika.

Ibarura ry’amajwi ryatindijwe ahanini n’uko ababarura bagombaga kubikorana ubushishozi, cyane ko amatora yabaye ku buryo butari busanzwe, aho impapuro zatoreweho nyinshi zagombaga koherezwa hakoreshejwe iposita, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Nubwo Amerika yibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 kurusha ahandi ku isi, abagombaga gutora batoye ku kigero cya 66%, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu.

Nyuma yo gutsinda Trump, Joe Biden yanditse kuri twitter ati “Amerika, Ndanezerewe cyane kuba mwampisemo ngo nyobore igihugu cyacu cyiza. Akazi kari imbere karakomeye, ariko ndabasezeranya ko nzaba Perezida w’Abanyamerika bose, abantoye n’abatarantoye. Nzakomeza icyizere mwampaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka