Ibibabi by’amapera bigabanya ibinure bibi mu mubiri bikanavura indwara zitandukanye

Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima bitandukanye byibasira umubiri w’umuntu.

Ku rubuga https://therapeutesmagazine.com, bavuga ko kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera byafasha mu kugabanya ingano y’ibinure bibi(cholesterol) mu mubiri, ahubwo kikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

Ibibabi by’amapera kandi bivura indwara zitandukanye zifata ishinya, zigatuma umuntu yumva ishinya imubabaza, cyangwa se amenyo ababaza, guhekenya ibibabi by’amapera bigabanya ubwo bubabare bwo mu ishinya no mu menyo, ariko cyane cyane ngo ibyo bibabi bivura udusebe tuza mu kanwa tubabaza cyane.

Ibibabi by’amapera binafasha abantu bagira uruhu rwo mu maso rugira utuntu tw’uduheri dukira tugasiga amabara y’umukara. Iyo umuntu afashe ibibabi by’amapera akabisekura akabivanga n’amazi makeya, akabikaraba mu maso mu gitondo na nimugoroba, ngo bivura utwo duheri mu maso.

Ku bantu barwaye diyabete, kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera kenshi nibura rimwe ku munsi, bifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku buryo bw’umwimerere.

Ibibabi by’amapera kandi ni umuti ukomeye mu komora ibisebe, uwo ngo ni umuti wakoreshwaga n’abakurambere mu binyejena byinshi byatambutse, ugakoreshwa mu komora ibikomere igihe umuntu yitemye, kandi ugakoreshwa ku bana no ku bantu bakuru.

Uko bikora, ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabisekura nyuma akabivanga n’amazi makeya, akabirambika ku gisebe nibura umunota umwe.

Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira ikibazo cy’umusatsi ucika, bigatuma bagira umusatsi mwiza kandi ukomeye.

Uko bikorwa ngo ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabitekana n’amazi bikabira, nyuma akareka bigahora bikaba akazuyazi, akayameshesha mu mutwe asa n’unanura uruhu rumeraho umusatsi.

Ku rubuga https://www.guavafacts.com, bavuga ko icyayi cy’ibibabi by’amapera gifasha mu kurwanya ibibazo bitandukanye byibasira impyiko.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014, bukozwe n’ikitwa ‘International Journal of Research in Medical and Health Sciences’, bwagaragaje ko ibibabi by’amapera bigitoshye bifasha mu gukemura ibibazo by’impyiko bitandukanye harimo kuvura indwara zibasira impyiko.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ushaka gukoresha ibibabi by’amapera agamije gufasha impyiko, afata ibibabi cumi na bitanu by’amapera bigitoshye, akabishyira muri litiro y’amazi akabiteka nibura mu minota cumi n’itanu, nyuma akabihoza agatangira kubinywaho.

Ku rubuga https://www.reussir-en-famille.com, bavuga ko ibibabi by’amapera bifasha cyane abantu bifuza gutakaza ibiro, kuko bituma isukari ititsindagira mu mubiri.

Ibibabi by’amapera byongera ibyitwa ‘enzymes digestives’ bisukura inzira y’igogora, bigatuma igogora rigenda neza, kandi n’imyanda igasohoka neza.

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ibibabi by’amapera byongera ikitwa ‘le métabolisme’. Iyo metabolisme ikaba igira akamaro gakomeye mu gutwika za ‘calories’ zituruka mu byo umuntu yariye, kandi urwo ngo ni rwo rufunguzo rwo gutakaza ibiro no kunanuka mu gihe umuntu abyifuza.

Ibibabi by’amapera kandi ngo bavura impiswi. Uko bitegurwa, ni ugifata ibibabi by’amapera bakabivanga n’imizi y’igiti cy’ipera bakabibiza mu mazi, bikamara iminota 20, nyuma byamara guhora umuntu urwaye impiswi akajya abinywaho kugeza akize.

Ibibabi by’amapera bifasha abagabo n’abagore kurumbuka (fertilité) kuko byigiramo ikitwa ‘folate’ cyongerera abagore amahirwe yo gusama ndetse na ‘lycopène’ yongera intanga-ngabo.

Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu byo ibibabi by’amapera bikiza ku buryo bukomeye, kuko bifasha amaraso kunyura mu mitsi yose y’umubiri uko bikwiriye.

Ibi byose ariko, ntibikuraho ko igihe umuntu yumvise hari indwara mu zavuzwe zishobora kuvurwa n’ibibabi by’amapera yumvise, agomba kujya kwa muganga kugira ngo bamusuzume, bamuvure cyangwa se bamugire inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Murakoze cyane ndahungukiye vyinshi ariko nfita ikibazo iyo umuntu akunda kuva amaraso acamujuru ibyo bita (umwuna ) biva kuki yobivurwa gute ?

alias Ruboyi yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

soma iyi nkuru urasobanukirwa uko wafasha umuntu urwye bituguranye mbere yo kumugeza kwa muganga https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/uko-watanga-ubufasha-bw-ibanze-mbere-yo-kugeza-umuntu-kwa-muganga

Editor yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Mwarakoze kutubwira Kamara kibibabibyamapera muzadokorere ubushakashatsi kubibabi byindimo murakoza kutubwira ibyiza kubibabi byamapera

Tuyizere Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Ariko kuki nkibi koko inganda zo mu Rwanda zitabibyaza umusaruro? Twakagombye gukora imiti myinshi bityo tukavura inyoko muntu tutaretse no kwinjiza amadorari! Kandi twe aba chimistes_ Biologistes turabizi. Leta iduhaye ubushobozi twabikora bityo n’ubushomeri bukagabanuka! Murakoze! Muragahorane amata ku Ruhimbi

Kagaba Marcel yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Mbere nambere mfashe akanya kugirango mbashimire kunama zanyu nziza n’ubumenyi mudahwema kutwungura, mudufasha gusobanukirwa nokurwanya neza indwara zitandukanye.mudusobanurire neza uburyo ibibabi by’amapera byafasha umuntu ufite umuvuduko w’amaraso,uburyo yabikoresha. murakoze,turabakunda!

Nkeramihigo jean bosco yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Murakoze ku nama nziza mutujyezaho.
Ariko nkibaza nti"ese ko amapera atandukanye mu moko, byo ntabwo byitabwaho"?

Ese har’uburyo bwihariye waganiramo n’umuntu ku nama zitandukanye mujya mutugira?

Murakoze.

NGSBONZIZA David yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Murakoze cyane ku nama zanyu.
Ariko ndibaza nti "ese ko amapera abamo ubwoko butanduksnye ntabwo byo byitabwoho icya ngombwa ni amapera gusa"?

Ese har’uburyo bwihariye waganiraho n’umuntu ku nama zitandukanye ujya utanga?

Murakoze.

NGSBONZIZA David yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Murakoze rwose kubw’iyo nkuru y’akamaro k’ibibabi by’amapera n’ukuri iradufashije cyane mukomerezaho mutugezaho inkuru nkizi. Murakoze

Dr kibamba yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Murakoze Cyane kubw’inama zanyu
Turabakurikira Kandi turabakunda

Dodos yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Murakoze cyane kutwigisha akamaro Kibibabi byamapera, nifuzaga ko mwatubwira uburyo bikorwa mukurwanya umuvuduko wamaraso

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Iyaba abanyamakuru Bose bakagiye bandika inkuru zifitiye umumaro abasomyi cg abanyarwanda muri rusange byaba Ari byiza Kandi byadufasha
Wakoze cyane wowe wanditse iyi nkuru
God bless you

Manzi Daniel yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Nigute wakoresha ibibabi byamapera wivura diabète na hypertension merci

andre yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka