Ethiopia: Abayobozi mu ngabo no mu bubanyi n’amahanga birukanywe, imirwano hagati y’inzego z’umutekano irakomeje

Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe Dr. Abiy Ahmed byatangaje ko abasimbuye abirukanwe binyuze kuri Twitter ariko nta mpamvu yatanzwe kuri izi mpinduka mu ubuyobozi bukuru bw’ingabo, n’ubutasi ndetse no murwego rukuru rw’ububanyi n’amahanga.

Ku wa gatatu ushize, amakimbirane yari amaze igihe hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’ibanze mu ya Ntara Tigray yaje gukomera, bitera imirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya leta n’abashinzwe umutekano muri Tigray.

Abantu benshi bataramenyakana bamaze kugwa muri iyi mirwano, abandi amagana bamaze gukomereka. Amakuru avuga ko ari ibitero bikomeye birimo gukoreshwamo indege z’intambara.

Hari ubwoba ko amakimbirane ashobora guteza intambara ya gisivile hagati y’abenegihugu, ashobora no guhungabanya ibihugu bituranye aho kugeza ubu Sudan yamaze gufunga umupaka uyihuza na Ethiopia.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru imirwano ikomeye ubu hagati y’ingabo za leta n’ingabo za Tigray yakomereje mu bice umunani bitandukanye mu majyaruguru.

Loni ivuga ko abantu miliyoni icyenda bafite ibyago byo kuvanwa mu byabo n’imirwano yadutse. Ikindi giteye impungenge ni uko imfashanyo yaboneka idashobora kugera kuri aka gace ka Tigray kuko kafungiwe hagati, kandi itumanaho n’utundi turere na ryo ryarahagaritswe.

Inzego zavuguruwe

Umuyobozi w’ingabo, General Adem Mohammed yasimbuwe n’uwari umwungirije Geneneral Berhanu Jula.

Umuyobozi ushinzwe iperereza: uyu mwanya wahawe umuyobozi wa Leta ya Amhara, Temesgen Tiruneh yasimbuye Demelash Gebremichael, wahise agirwa komiseri mukuru wa polisi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: uyu mwanya washyizweho Demeke Mekonen, wari isanzwe yungirije Minisitiri w’Intebe, akaba yasimbuye minisitiri wari usanzweho mu bubanyi n’amahanga Gedu Andargachew.

Izi mpinduka zije nyuma y’umunsi umwe Inteko Ishinga Amategeko ikoze inama idasanzwe y’igitaraganya, aho yatoreye umwanzuro wo gusesa guverinoma yo mu gace ka Tigray. Inteko ivuga ko Tigray "yarenze ku itegeko nshinga, aho ibikorwa by’aka gace bibangamira imikorere y’itegeko nshinga”.

Debretsion Gebremichael, umuyobozi wa Tigray wirukanywe, ubu yahamagariye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kugira icyo ukora, igihugu kitarinjira mu ntambara ya gisivili ishobora guhuza abaturage.

Mu magambo ye kuri televiziyo, yavuze ko Tigray izakomeza kwirwanaho kugeza igihe guverinoma nkuru yemeye imishyikirano.

Ku wa gatatu ushize, Ministri w’Intebe Dr Abiy Ahmed yategetse igisirikare gutangira kugaba ibitero kuri Tigray, nyuma y’uko ibirindiro by’ingabo i Mekelle byigaruriwe n’ingabo zubaha zikanagendera ku mahame n’amategeko ya guverinoma y’akarere ka Tigray.

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko hagiyeho ibihe bidasanzwe kandi byihutirwa mu gihe cy’amezi atandatu muri aka karere ko mu majyaruguru gahana imbibi na Eritereya.

Ni iki kiri inyuma y’amakimbirane?

Abayobozi ba Tigray bamaze imyaka myishi biganje mu butegetsi muri Ethiyopia, kugeza igihe Abiy Ahmed yagereye ku butegetsi mu mwaka wa 2018, byari biturutse ku myigaragambyo yo kwamagana guverinoma yari iriho, aho akigeraho yakoze ibishoboka byose mu kugabanya imbaraga zabo.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ishyaka rigamije kwibohora riyobora Tigray, ‘Tigray People Liberation Front (TPLF)’ , ryanze icyemezo cya leta cyo guhagarika amatora mu gihugu, maze rikoresha amatora, nyuma guverinoma nkuru itangaza ko amatora atemewe n’amategeko.

Ibintu byari byatangiye kwangirika umwaka ushize, nyuma y’uko Ministri w’Intebe Abiy asheshe ihuriro ry’amashyaka yari ku butegetsi rigizwe n’amashyaka menshi yo mu turere ashingiye ku moko, asaba ko yahurizwa mu ishyaka rimwe ry’igihugu, rihabwa izina rishya ‘Ishyaka ry’iterambere n’uburumbuke’, ibintu ishyaka rya Tigray ‘TPLF’ ryamaganiye kure ryanga ishinga ry’ishyaka rishya, rihakana no kuryinjiramo.

Dr Abiy Ahmed wanegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019 kubera ko yafashije mu guhagarika amakimbirane n’intambara yari amaze imyaka myishi hagati ya Ethiopia na Eritereya, ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo yasabye abandi Banya-Etiyopiya ku rubuga rwa Twitter, kwirinda ivangura ry’abaturage rishingiye ku moko rikorwa n’agace ka Tigray, kandi bagize 6% by’abaturage barenga miliyoni 100 z’Abanya-Etiyopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu Mazimpaka yavugishije ukuri gusa nanone ushaka amahoro ategura intambara.

Ntampaka Ephrem yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Iyo ntambara abenshi bita iya gisivili, Umuryango w’Abibumbye ucunge neza cyangwa bibyare genocide. Byaba ari agahomamunwa kubona byakongera kuba barebera. ariko n’ubundi umugambi w’abasekuruza babo waba ugezweho.

Ntampaka Ephrem yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ikibabaje nuko intambara nyinshi zo ku isi ziba ari abenegihugu barwana hagati yabo (civil war).Nyamara ibihugu bikavuga ko abasirikare ari "ingabo z’igihugu".Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 . Abumvira Imana,nibo bonyine bazaba mu isi izaba paradizo.Abandi bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Imigani 2:21,22.It is a matter of time.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka