Rayon Sports yatsinze Alpha FC mu mukino wamaze iminota 70 (AMAFOTO)

Mu mukino wa mbere wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Alpha FC igitego 1-0 mu mukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove.

Wari umukino wa mbere iyi kipe ikinnye nyuma y’iminsi itanu ishize batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, kuri coup-franc yari itewe na Sugira Ernest.

Nyuma yo gukina iminota 25 mu gice cya kabiri, umukino waje guhagarikwa habura iminota 20 ngo urangire, nyuma yo kubona ko hari abafana benshi bari inyuma y’uruzitiro kandi kugeza ubu bitemewe.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidèle, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mudacumura Jackson Rambo, Manaseh Mutatu, Nizeyimana Mirafa, Sugira Ernest, Jean Vital Ourega

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

arko ntabwo iragera aho abakunzibayobashaka yikosore kugirango nihura na apr fc tuzabone umukinomwiza

niyonkuru yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka