#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 9, abakize ni 7

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho barindwi mu bari barwaye bakaba bakize.

Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,741, bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, umwe i Burera, umwe i Kirehe, babiri i Nyagatare, umwe i Musanze, umwe i Nyabihu, umwe i Rubavu n’undi umwe i Rusizi.

Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,222 muri bo abamaze gukira ni 4,960 naho abakivurwa ni 227.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabakunda cyane.mperereye hano nyagatare,umurenge wa mimuli.akagali ka gakoma.ndagirango mumfashe nkubuyoboz bwa kigali today.komfite impano yo gukina umukino wa football na handball.nkaba niga mumwaka wakane wamashuri yisumbuye(S4HEG) KURI G.S GAKOMA.mwamfasha kumenyekanisha iyo talent yanjye muri minisport na ferwafa? cyangwa mukanshakira cademy. MUNSUBIJE! MWABA MUGIZ NEZA. Mwampamagara kuri #0781049761/0734260832.

Irakoze olivier yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

NDABONA COVID IKOMEJE GUKAZA UMUREGO ABATURAGE BAKWIRIYE GUKOMEZA GUKAZA INGAMBA ZO KUYIRINDA.

NKUNDABATWARE yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

turabakunda cyane
eeee

habintwari damascene yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka