Habonetse urukingo rwa mbere rurinda COVID-19 ku kigero cya 90%

Ibyashyizwe ahagaragara ku bushakashatsi bwakozwe ku rukingo rwa COVID-19 byagaragaje ko habonetse urukingo rwa mbere rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19 ku kigero cya 90%.

Ni urukingo rwakozwe na Kompanyi Pfizer na BioNTech, zikaba zatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye igezweho.

Abakoze urwo rukingo bavuga ko rwakorewe isuzuma ku bantu ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,500) bo mu bihugu bitandatu byo hirya no hino ku isi, abaruhawe bakaba nta kibazo rwigeze rubatera.

Inkuru ya BBC iravuga ko Kompanyi zakoze urwo rukingo ziteganya gusaba uburenganzira bwo kurukoresha mu buryo bwagutse.

Iki cyorezo cyatumye abahanga mu by’inkingo n’imiti bataryama ahubwo bakora igihe cyose bagamije gushakira igisubizo iki cyorezo. Hari izindi nkingo nyinshi ziri mu byiciro bya nyuma by’igerageza, gusa uru ngo ni rwo rwa mbere rwerekanye intera ishimishije imaze kugerwaho.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko bakiriye neza iyi nkuru y’urukingo rwa Covid-19.

Yavuze ko ari intera nziza itigeze igerwaho mbere mu gushakisha urukingo rw’iki cyorezo, ashimira abagize uruhare muri ubwo bushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko babona urukingo rwa Corona.Ariko se bazabona n’urukingo rwa:Malaria,Cancer,Sida,Igituntu,Hypertension,etc...?Umuti wo gukuraho indwara zose,nta handi tuwusanga uretse muli bibiliya.Mu isi nshya dusoma muli petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,indwara zose zizavaho ndetse n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridusaba gushaka cyane ubwami bw’Imana buzayobora isi nshya,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Kubera ko abibera mu byisi gusa batazaba muli iyo paradizo.

burakali yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka