Abakinnyi bagiye kujya bapimwa ibiyobyabwenge

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko hagiye kujya habaho gupimwa ibiyobyabwenge n’imiti yongera imbaraga ku bakinnyi ba ruhago mu Rwanda.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 1 Nyakanga 2026 aho yemeje ko kuva mu mwaka wa 2026/2027, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi (anti-doping) ivuga ko bizazamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.

Undi mwanzuro wafashwe ni uko amakipe akina amarushanwa ategurwa ma FERWAFA agomba kujya yiyandikisha aho nko kwitabira shampiyona mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ari miliyoni 2 Frw.

Komite Nyobozi ya FERWAFA kandi yemeje gahunda yo kuvugurura imiterere y’ibirango byayo birimo byumwihariko kongera gukora ikirango cyayo (Logo), ibirango by’amarushanwa, gukora ibikombe by amarushanwa ategurwa na FERWAFA, no gushushanya (Design) imyambaro y’amakipe y’igihugu mu byiciro byose aho biizakorwa binyuze mu irushanwa ry’abanyempano.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka