Covid-19: Mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya burenga 60,000 mu masaha 24

Nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gusubira muri Guma mu rugo, imibare y’abandura n’abapfa ikomeje kuzamuka.

Ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya bwa Coronavirus burenga 60,000 naho abapfuye ku munsi umwe bari 495, umubare w’abamaze gupfa bose hamwe wabaye 39,865 muri icyo gihugu kuva iki cyorezo cyadutse.

Ni mu gihe kandi umubare w’abantu barembye cyane ukomeje kuzamuka aho bageze ku 4,321.

Ibi biravugwa mu Bufaransa mu gihe ibihugu byinshi by’isi bikomeje koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, bivuze ko abantu badakwiye kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye, nkuko OMS n’izindi nzego z’ubuzima zikomeza kubishishikariza abatuye isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka