Rubavu: Hashyizweho uburyo bushya bufasha abacuruzi bambukiranya umupaka

Abanyarwanda bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bajyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, bafite amahirwe yo gukomeza ubucuruzi mu gihe bubahirije amabwiriza mashya yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abacuruzi bo mu Rwanda n'ab'i Goma memeranyijwe uburyo bazajya bakora ubucuruzi
Abacuruzi bo mu Rwanda n’ab’i Goma memeranyijwe uburyo bazajya bakora ubucuruzi

Ni amabwiriza avuga ko Abanyarwanda bakorera mu makoperative kandi hakambuka ubahagarariye aho kugenda ari benshi, bajya gucuruza ku giti cyabo nk’uko byari bisanzwe icyorezo cya COVID-19 kitaragera mu Rwanda.

Mu nama yahuye Abanyarwanda n’Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bumvikanye uburyo bazajya bakorera ku mupaka birinda Covid-19 kandi birinda no guhura n’ibihombo byatuma basubira mu rugo nyuma y’amezi umunani badakora.

Babonampoze Moussa, ni umuyobozi wa Koperative KOTIHEZA ijyana ibicuruzwa by’ibiribwa mu mujyi wa Goma ndetse akaba ariko ukuriye ihuriro ry’amakoperative yohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma.

Avuga ko guhura kw’abacuruzi bambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi hari ibyo bumvikanyeho, kandi bizakemura ibibazo by’imyitwarire mu mupaka ndetse bikabafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Agira ati “Twahuye n’abacuruzi b’i Goma tuganira ku mikorere, twemeranya kuzajya twohererezanya ibicuruzwa nk’uko Abanyekongo babikeneye batubwira tukabibashyira, natwe ibyo dukeneye tukabibasaba bigatuma tugabanya urujya n’uruza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19”.

Babonampoze avuga ko baganiriye ku bituma ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeza kandi hatabaye ingendo nyinshi, ibi bikazagera ku bakora n’akazi ko gucuruza ku ibase cyangwa agatebo.

Ati “Abari mu nama bifuje ko hatorwa abantu 500 bajya bambuka umupaka harimo 250 bavuye i Goma hamwe na 250 bavuye mu Rwanda, icyakora nk’u Rwanda, icyo dushyize imbere ni ukohereza ibicuruzwa byinshi kurusha uko twohereza abantu benshi”.

Babonampoze avuga ko ubusanzwe biyemeje kuzajya bohereza imodoka cyangwa igare ry’abafite ubumuga byikoreye ibicuruzwa bigaherekezwa n’umucuruzi umwe, naho ku bacuruza ku gataro ngo bagomba kwishyira mu matsinda.

Ati “Kugira ngo bidatera akajagari, abacuruza ku gataro basabwa kwihuriza mu matsinda, hanyuma itsinda rigomba gucuruza tukaryandika. Iryo tsinda rigashyira ibicuruzwa mu igare cyangwa iriya moto itwara byinshi bigaherekezwa n’umuntu umwe akabicuruza yarangiza akazanira abandi amafaranga”.

Ni uburyo bushobora kugera kuri benshi bukozwe neza kandi bugatuma benshi bari barakennye bongera kugira icyo binjiza mu miryango yabo.

Inama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo yabereye mu mupaka mu butaka butagira nyirabwo. Icyanyuze abacuruzi ni uko bagiye gusubukura ibikorwa byari byarahagaze, ariko bakagira amakenga mu kubahirizwa kuko bibayemo amakosa byatuma ubwandu bw’icyorezo bwiyongera amahirwe bahawe agakurwaho.

Abacuruzi b’Abanyarwanda bavuga ko bishimiye kongera kohereza ibicuruzwa i Goma babyiherekejere, kuko ibyajyanwaga n’Abanyekongo bamburwaga cyangwa bagahombywa ku maherere.

Babonampoze avuga ko ubucuruzi nibutangira uzaba umwanya mwiza wo kwishyuza abari barabambuye, naho ibirebana n’Abanyekongo baje gutura mu Rwanda bakajya bajyana ibicuruzwa i Goma ngo ntibazongera kubikora.

Agira ati “Ntibazongera kuko ubu ibintu bigiye gukorerwa mu makoperative, wenda bakora ubwikorezi ariko ntibazongera kuduhombya”.

Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, mu kwezi kwa Nzeri 2020 babwiye Kigali Today ko bahombejwe n’Abanyekongo amafaranga abarirwa muri miliyoni 100, bitewe no kuzanira Abanyarwanda ibicuruzwa bitasoze, ba nyirwabyo bagacibwa amande n’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda kandi kizi neza ko batambutse, ibi bikiyongeraho ko Abanyarwanda basabaga Abanyekongo kubazanira ibicuruzwa aho kubizana uko babisabwe bagashyiramo n’ibicuruzwa bitasabwe, na bwo ababitumije bagacibwa amande.

Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni wo uzajya ukoreshwa mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse abanyura kuri uyu mupaka bapimwa icyorezo cya COVID-19 bagahabwa igisubizo mu minota 30 ku buntu.

Ibipimo bizajya bikorwa mu minsi 14, mu gihe abanyura ku mupaka munini hakoreshwa ibipimo byishyurwa biboneka mu masaha 24.

Umupaka uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi uri mu mipaka ikoreshwa cyane ku Mugabane wa Afurika, aho mbere ya COVID -19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 wafungwa kubera icyorezo cya COVID-19, ubu ni bwo wongeye gufungurwa na bwo ukoreshwa n’abantu bakeya batagera no ku gihumbi ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka