MINEDUC irongera gusaba ababyeyi batarohereza abana ku mashuri kubohereza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yongeye gusaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko hari abataragera ku ishuri.

Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza
Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza

Twagirayezu avuga ko basabye ibigo kudahita baka abanyeshuri amafaranga kugira ngo abanyeshuri babanze bagaruke ku ishuri, mu gihe ababyeyi bakishakamo ubushobozi.

Twagirayezu Gaspard agira ati “Twasabye ibigo kuba biretse kwaka abanyeshuri amafaranga kuko nyuma y’amezi arindwi ababyeyi bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kandi guhita baka abanyeshuri amagaranga hari abo byadindiza ntibakurikirane amasomo”.

Nubwo henshi ababyeyi bohereje abanyeshuri ku mashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko hari abataragera ku ishuri.

Ubwo yasuraga ibigo bya Ecole des sciences de Gisenyi rizwi nka ESG hamwe n’Urwunge rwa Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, yasanze abanyeshuri bagera hejuru ya 95% barasubiye ku ishuri, ndetse n’abataraje ababyeyi baramenyesheje ikigo impamvu abana bataza kwiga, ashima uburyo ubuyobozi bukurikirana abana.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo Minisiteri itarabona imibare y’abana basubiye mu ishuri ivuye mu turere twose, asaba ababyeyi n’ibigo gufasha abana gusubira mu mashuri.

Akomeza avuga ko iki gihembwe cya kabiri kidasanzwe kuko gishobora kuzaba kirekire, ariko kizagaragaza umuvuduko mu kwigisha hirindwa icyorezo cya Covid-19 aho basaba ibigo gutegura amasomo yigishirizwa mu mashuri n’ayo bakorera hanze.

Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mashuri yasuye
Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri yasuye

Mu bigo yasuye yagaragarijwe ibibazo by’abanyeshuri basanze ibikoresho byabo byarangirikiye ku ishuri byangijwe n’abantu bashyizwe mu kato, ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’umuriro byazamutse bizabera imbogamizi ibigo by’amashuri kwishyura, izamuka ry’ibiribwa ku masoko kandi amafaranga ibigo bikoresha atarongerewe, ibibazo by’abarimu bavuye mu kazi batarasimburwa, ibibazo by’ibitabo byo gukoresha hamwe na mudasobwa zikoreshwa ntizigarurwe ku mashuri zikenewe.

Bimwe mu bisubizo yatanze harimo ko ubuyobozi bw’uturere buzakemura ibibazo by’ibikoresho byangijwe ku mashuri, naho ku birebana n’ubushobozi, avuga ko Minisiteri izakomeza kuganira n’ibigo bakareba icyakorwa.

Avuga ko mudasobwa zajyanywe gukorwa zigomba kugarurwa ku ishuri, naho kuba ibiribwa byarahenze kandi igihembwe ari kinini ngo bazakomeza gukurikirana icyakorwa harimo ibigo kuganira n’ababyeyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko mu bigo ahangijwe ibikoresho by’abanyeshuri batanze ubufasha bw’ibyangijwe kandi n’ibitaragurwa bizatangwa, icyakora yemera ko abanyeshuri batangiye bakoresha ibikoresho by’abataratangira ishuri.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko tariki ya 23 Ugushyingo 2020 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazatangira, bikaba bisaba ko ubuyobozi bw’uturere bugomba kuba bwaguze ibikoresho by’abanyeshuri byangijwe birimo ibikoresho byo kuryamira, kwiyorosa n’bikoresho by’isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamwe mubana babakobwa ntaho bazasubira abenshi babateye inda bahita bishakira abagabo , kuburyo niwabo bazajya babeshya ikigo ko babajyanye kubindi bigo kwigayo .

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka