Amatora muri USA: Joe Biden aravuga ko yizeye intsinzi, Trump we ngo ntiyiteguye kubyemera

Joe Biden uhanganye na Donald Trump mu guhatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yongeye kuvuga ko yizeye intsinzi mu gihe bigaragara ko ari kwegereza gutsinda Donald Trump mu matora ya Perezida wa USA.

Uyu mukandida uhagarariye ishyaka ry’Abademokarate, amaze kugira amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) 253, mu gihe haba hakenewe 270 ngo umukandida atsindire kuba perezida.

Donald Trump bahanganye, we afite amajwi 214 kugeza ubu.

BBC iravuga ko Biden ari n’imbere mu majwi amaze kubarurwa muri leta z’isibaniro, zirimo Georgia, Nevada, Pennsylvania na Arizona.

Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ejo ku wa Gatanu mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware, ari ho cyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Biden yagize ati “Tugiye gutsinda aya matora”.

BBC ikomeza ivuga ko Biden yumvikanye mu mvugo nk’umuntu wifitiye icyizere kurushaho, mu gihe amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko akomeje kurushaho gusiga Donald Trump.

Ubwo yavugaga iryo jambo, yari ari kumwe na Kamala Harris, senateri wa leta ya California, biyamamazanya nk’uwamubera visi perezida aramutse atsinze aya matora.

Joe Biden yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, guhangana n’ubukungu budahagaze neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

BBC yavuze ko iri jambo rya Biden ubundi ryari ryarateganyijwe nk’iryo kwishimira intsinzi, ariko yahisemo kurivugamo uko ibintu bihagaze ubu muri rusange mu matora, mu gihe televiziyo zo muri Amerika zigengesereye zikaba ziretse kumutangaza ko yatsinze.

Trump abaye atsinzwe ntiyiteguye kubyemera

BBC iravuga ko naramuka atangajwe muri iyi mpera y’icyumweru ko ari we watsinze amatora, biteganyijwe ko itsinda rya Biden ritangira ubutegetsi bw’inzibacyuho ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Urwego rushinzwe gucungira umutekano abayobozi bakuru ba Amerika rwohereje muri Leta ya Delaware abo kongerera imbaraga abarinda Biden.

Urwego rw’indege za gisivile na rwo rwagabanyije ingendo zemerewe kuba hejuru y’ikirere cyo mu mujyi wa Wilmington wo muri iyo leta, aho Biden ari.

BBC ariko iravuga ko nta kigaragaza ko mu gihe kigufi kiri imbere Trump azemera kumuha ubutegetsi, biramutse bibayeho agatsindwa aya matora.

Ejo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Trump yanditse kuri Twitter ati “Joe Biden ntakwiye kwiyitirira umwanya wa Perezida mu buryo butari bwo. Nanjye nshobora gukora nk’ibyo. Ibikorwa byo mu rwego rw’amategeko ubu biratangiye”!
Trump amaze iminsi avuga ko habayeho uburiganya muri aya matora. Byatumye bamwe mu Barepubulikani bagenzi be bavuga ko iyo mvugo ikwiye guhagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikindi gikomeye,kurwanya no gusenya ibyakozwe byose na Obama( medicare),kurwanya convention de Paris,....

Bitwa j paul yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ariko ibintu Trump akora mbona asa naho hari boulots zidafunze neza.Ni raciste,ni extremiste,ni automate,ni uminyakavuyo.Nkigihugu kikitegererezo,abantu batunguwe no kumva ko atazemera amajwiiamabarura ataragira aho agera.

Bitwa j paul yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka