Nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Ishyamba’, Iganze Gakondo bafitiye uruhisho Abanyarwanda

Abagize Itorero Iganze Gakondo batangaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bagishidikanya ko indirimbo n’imbyino gakondo ziryohera isi yose babibone, ndetse babe umusemburo wo kuzikundisha abandi.

Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda
Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda

Ibi barabivuga nyuma yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Ishyamba’ ndetse n’izindi zabo bagiye bakora mu majwi meza y’umwimerere nka ‘Gakondo yacu’, ‘Iganze’ na ‘Urujeni’.

Mu ndirimbo ishyamba baba bagira bati “Ishyamba rikwiye iki mirindi nyakubyara, ishyamba rikwiye inka mirindi ya ngoma”.

Umuyobozi w’iri torero, Niganze Lievin, yemeza ko ubwo ibitaramo bizaba bisubukuwe bazabadukana ibakwe bakerekana agaciro gakwiye Gakondo.

Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana
Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana

Yagize ati “Aho twakoreraga byari bitangiye kuba ibitangaza abantu bari batangiye kuba benshi haba muri ONOMO, +250 n’ahandi, abageraga za Legacy baburaga aho bicara kubera Cyusa. Umunsi ibitaramo bizaba bisubukuwe twiteguye kwerekana ibyo tumazemo iminsi”.

Niganze avuga ko iri tsinda ryatangiye ari abantu bake ariko ko uko iminsi igenda iza bagenda baguka kandi barushaho gushimisha abantu.

Yagize ati “Twatangiye turi abantu 7 haza kugenda babiri, tuza kugira n’abakobwa babiri umwe aragenda ubu turi abaririmbyi 6 n’abacuranzi 3. Intego yacu ni uko dukomeza gukora ibitaramo no gusohora indirimbo tuba twakoze ngo n’abandi bazimenye”.

Iganze Gakondo igizwe n'abasore bahamiriza, barangajwe imbere n'umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)
Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza, barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

Mu rwego rwo kuvugurura indirimbo gakondo zakunzwe na benshi, Iganze Gakondo bazisubiramo bakanakora izabo, bakemeza ko nta muntu wasogongeye kuri gakondo ujya usubira inyuma kandi ko uretse n’Abanyarwanda bayikunda, abanyamahanga bo bibabera akarusho.

Ngo ibitaramo nibisubukurwa, Iganze Gakondo bafite intego yo kuzakora ibitaramo bikomeye hirya no hino mu gususurutsa Abanyarwanda no kubereka ubwiza ntavogerwa bw’injyana nyarwanda gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka