Perezida Kagame yashimiye Joe Biden watorewe kuyobora Amerika
Yanditswe na
KT Editorial
Nyuma y’uko Joe Biden atsindiye kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe, we na Kamala Harris, uzaba ari Visi Perezida wa Biden.

Joe Biden yatangajwe nka Perezida watsinze amatora ku wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020.
Ugomba kuba Visi Perezida we ni Kamala Harris, umugore ufite amaraso y’abirabura, ari na bwo bwa mbere bibayeho muri Amerika.
Nyuma y’iyo ntsinzi, Perezida Kagame yanditse kuri twitter ko yifurije ishya n’ihirwe Perezida Joe Biden hamwe na Visi Perezida we Kamala Harris.
Perezida Kagame yagize ati "Twiteguye kubakira ku bufatanye busanzwe bukomeye hagati y’ibihugu byacu".
Ohereza igitekerezo
|