Senateri w’ibihe byose, gupfakara akiri muto, Perezida ushaje, Joe Biden ni muntu ki?

Akimara gutangazwa ko ari we Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden ku rukuta rwe rwa Twitter, yahise yandika amagambo agira ati “Amerika, ntewe ishema no kuba mwarampisemo ngo nyobore iki gihugu cy’igihangange. Umurimo udutegereje ni munini, ariko mbijeje ibi: nzaba Prezida w’abanyamerika bose waba warantoye cyangwa utarantoye, sinzatatira icyizere mwambonyemo”.

Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris
Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris

Joe Biden, ni Umugabo ufite inararibonye muri politike, dore ko ayirimo kuva mu 1970 ubwo yinjiraga muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, azwiho imvugo ireshya benshi.

Ku majwi 284, habazwe amajwi y’itsinda ritora bwa nyuma rihagarariye rubanda (Eelectoral College cyangwa Grands Electeurs), Biden yatorewe kuyobora igihugu cy’igihangange nka Leta zunze ubumwe za Amerika atsinze Donald Trump wari usanzwe ku butegetsi. Ni ibintu byabayeho gake muri Amerika ko uwari usanzwe ku butegetsi atongera gutorerwa indi manda.

Uwo byaherukaga kubaho na we ni umurepubulikani George Hubert Bush, watsinzwe na Bill Clinton ubwo yageragezaga kwiyamamariza manda ya kabiri bikanga burundu.

Gutsinda kwa Joe Biden ntabwo gusubirwaho, kuko Trump ntayandi mahitamo afite uretse gusohoka muri White House.

Ikigaragaza ko Biden yaba yaratsinze amatora cyera ariko Amerika ikabanza kwitonda ngo ibanze irinde Perezida wayo mushya, ni uko ku munsi wa nyuma hari hasigaye Leta enye, ariko Biden akimara gutsinda muri Pennsylvania aho avuka, n’izindi zari zisigaye zahise zitangaza amajwi yazo, eshatu muri izo Biden arazitsinda nk’uko byari byitezwe, naho Trump atsindamo imwe, ibitari kugira icyo bimumarira.

Ntabwo ari ibintu byari byoroshye kuko henshi muri za Leta zituwe n’abantu benshi ari na zo zitanga amahirwe yo kuba Perezida, wasangaga abakandida bombi barabanje kumera nk’abazigabana, uretse ko Biden yaje kwereka igihandure Trump ubwo yatsindaga muri Leta ya Calfornia. Byasabaga nibura amajwi 270 ngo umukandida yegukane intsinzi.
Biden yahanganye na Trump mu gihe cy’iminsi ibiri ya mbere yo kubarura amajwi rusange, ariko mu minsi itatu isigaye ya nyuma, Biden agenda imbere cyane ya Trump.

Mu migi itandukanye ya Leta zunze ubumwe za Amerika, abambari ba Joe Biden barimo barapfundura za shampanye, abandi barimo barabyina umusaturamano, bishimira intsinzi.

Mu bandi bishimiye intsinzi ya Biden, ni Mitt Romney. Uyu ni umu Repubulikani wari inyuma ya Trump yanahanganye na Obama mu matora yo muri 2012.

Yagize ati “Turabizi neza ko yaba Biden ndetse na Visi Perezida Kamala Harris bose ari bantu beza, kandi bazashobora akazi kabo. Turimo turasenga Imana ngo izabashoboze akazi kabo”.

Undi ni Barack Obama, kandi birumvikana. Yagize ati “Ishya n’ihirwe nshuti yanjye Joe Biden na Kamala Harris, Perezida na Visi Perezida w’ahazaza wa Amerika.

Abayobozi batandukanye ku isi, barimo Angela Merkel, inshuti y’Abademokarate, Emmanuel Macron, Boris Johnson, n’abandi benshi mu Burayi barimo barandika ubutumwa bwa Twitter bishimira intsinzi ya Joe Biden.

Si indi mpamvu abayobozi bo mu Burayi barimo bishimira intsinzi ya Biden

Barabizi neza ko Trump yari yaramaze kuvana Leta zunze ubumwe za Amerika mu masezerano ya Paris yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere no kubungabunga agakingirizo k’izuba kitwa ‘Couche d’Ozone’. Byitezwe ko Biden azahita asubuza iki gihugu mu masezerano ya Paris.

Ikindi ni uko Trump yashwanye bikomeye n’imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, nka OMS yagabanyijemo amafaranga kimwe n’inkunga mu miryango mpuzamahanga Amerika yashyiragamo, Trump akayagabanya.

Uretse kubyina intsinzi no gutsinda mu buryo budasubirwaho kwa Joe Biden, uyu mugabo Joe Biden yaciye n’agahigo kataracibwa n’undi mukandida mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu majwi rusange, ubu Biden arabarirwa milioni 74 n’ibihumbi 857 birenga, ahita aca agahigo kari kashyizweho na Barack Obama wari watsinze afite milioni 69 n’ibihumbi 400.

Aya majwi, nta wundi mukandida uwo ari we wese wigeze ayagira mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, imyaka irenda gukabakaba 300, ntawe uragira aya majwi.

Uwari washyizeho aka gahigo ni Barack Obama mu 2008, ubwo yagiraga amajwi milioni 69,400.

Amerika yose yavugije induru kubera iyi ngano y’amajwi ku mukandida umwe, ariko Biden yatsindiye kuba Perezida anakuraho aka gahigo katigeze gakorwa n’undi muntu mu mateka y’iki gihugu.

Donald Trump yakomeje kuvuga ko yibwe amajw. Ibi ntawabyitayeho, kubera impamvu imwe. Mu myaka 170 ishize muri Amerika habarurwa amajwi muri ubu buryo, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 99.8 by’abatoye bagaragaje ko kubarura amajwi binyuzwa mu mucyo n’ubwisanzure buhagije, bikanagaragaza ko ikigero cyo kwiba amajwi muri Amerika kiba kiri ku ijanisha rya 0.2% gusa.

Gutsinda kwa Joe Biden, bihise birangiza guhangana kwari hagati y’Abanyamerika baturuka mu mashyaka abiri akomeye, ndetse ubu, itangazamakuru ry’Abanyamerika barimo barandika bati “Time to Reunite”. Ni igihe cyo kwishyira hamwe tukayoboka Perezida mushya, kandi ni nawo muco w’Abanyamerika, ko nyuma y’amatora, bashyira hasi ubukeba bagakorana n’ubuyobozi bugiyeho.

Umugabo ugiye kubana n’isi ari peresida w’igihugu gikomeye ni muntu ki? Ubu ni we muntu utorewe kuyora Amerika afite imyaka myinshi kurusha abamubanjirije

Joseph Robinette Biden Jr. yavutse tariki ya 20 Ugushyingo 1942, avukira mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Mariya i Scranton, ho muri Pennsylvania.

Ababyeyi be ni Catherine Eugenia Biden wabayeho hagati ya 1917–2010 ndetse na Joseph Robinette Biden Sr. ( 1915–2002). Ni imfura mu muryango w’Abagatolika w’abana 4, ababyeyi babo ibisekuru byabo bibarizwa mu Burayi mu Bwongereza, u Bufaransa na Ireland.

Se wa Biden yari umukire cyane, gusa nyuma aza gusa n’uhungabanye mu bukungu ubwo Biden yavukaga. Agace ka Scranton Biden yavukiyemo, ubukungu bwako bwaje kuzahara cyane mu myaka yo mu 1950, se wa Biden iki gihe ntiyabashaga kubona akazi gahamye ngo atunge umuryango mu buryo bunoze.

Mu ntangiriro za 1953, uyu muryango wabaga muri Apartement zo muri Claymont, Delaware, nyuma baza kwimukira mu nzu yabo i Wilmington, Delaware ubwo se wabo yari amaze kwisuganya neza mu by’ubukungu.

Ku itariki ya 27 Kanama 1966 Joe Biden yashyingiranywe na Neilia Hunter waje kwitaba Imana mu 1972 bamaze imyaka itandatu babana. Babyaranye abana batatu : Joseph R. "Beau" Biden III witabye Imana mu 2015 yaravutse mu 1969, Robert Hunter Biden yavutse mu 1970, undi akaba Naomi Christina "Amy" Biden.

Mu 1968, Biden yabonye impamyabumenyi mu by’amategeko muri Syracuse University College of Law, yari yabaye uwa 76 mu banyeshuri 85, yahise yinjira mu banyamategeko b’abakorerabushatse ’Delaware bar’ mu 1969.

Bitewe no kugira umuryango urimo abantu bakomeye by’umwihariko mu butabera, aho yazamutse cyane muri politike. Mu 1972, Biden yatangiye kwiyamamariza kwinjira muri politike ya Amerika, iki gihe yahise atsinda J. Caleb Boggs wari uhagarariye Delaware muri sena ya Amerika.

Tariki ya 18 Ukuboza 1972, habura igihe gito ngo yinjire muri sena, umugore we Neilia n’umukobwa wabo wari ufite umwaka umwe basize ubuzima mu mpanuka yabereye Hockessin, Delaware, abahungu be babiri na bo, Beau na Hunter barakomereka cyane.

Byari ibihe bikomeye cyane kuri we kuko n’abahungu be Beau na Hunter bazahajwe n’imvune z’iyi mpanuka harimo no kwangirika ubwonko, byaramushobeye kugeza ubwo Biden ashatse kwegura ngo abanze abavuze, ariko Leader Mike Mansfield wari uhagarariye sena amwumvisha ko atagomba kwegura.

Ku wa 05 Mutarama 1973, Biden yarahiriye kwinjira muri sena ya Amerika, icyo gihe abahungu be bari barwaye ni bo bari bahari ndetse n’abandi bantu bake bo mu muryango. Ku myaka 30 yahise aba umusenateri wa gatandatu muto winjiye muri sena ya Amerika mu mateka.

Kubona abana be barwaye buri munsi byaramushegeshaga cyane kugeza ubwo yatekerezaga ko Imana yamwibagiwe. Biden yaje kujya mu rukundo n’undi mugore wari umwarimu Jill Tracy Jacobs, bahuye mu 1975 baza gushyingiranwa mu 1977 tariki ya 17 z’ukwa Gatandatu, babyarana umukobwa Ashley Blazer mu 1981.

Beau Biden yaje kuba umucamanza wavuganiraga ingabo za Amerika zabaga muri Iraq, nyuma aza kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Leta ya Delaware, yaje guhitanwa na cancer y’ubwonko mu 2015. Hunter Biden we ubu ni umucamanza ukomeye muri Washington akaba n’umushoramari.

Joe Biden ku itariki ya 09 Kamena 1987, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika mu matora yo mu 1988. Icyo gihe yari akanganye cyane ku bo bari kuba bahanganye bitewe n’uburyo yari amaze kumenyekana muri sena ya Amerika, byari bigiye gutuma aba Perezida wa kabiri wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukiri muto nyuma ya John F. Kennedy.

Gusa byaje gusa n’ibyanga, ubwo abantu benshi bamukuragaho amaboko nyuma yo kumenya ko imbwirwaruhame akoresha akenshi aba ari kwigana iby’abandi, bifatwa nk’ubujura, (plagiarism). Byatumye kandidatire ye ayikuramo, ngo kuko yari amaze kugenda agaragara nabi bitewe n’amakosa yakoze mu myaka yari yaratambutse.

Mu kwa kabiri 1988, nyuma yo kumara igihe kinini ababara ijosi, Biden yashyizwe mu mbangukiragutabara ajyanwa mu ivuriro rya Walter Reed Army Medical Center ngo abagwe. Yabazwe ubwonko bwari bwaramaze kugaragaza ko butari ku murongo neza, cyangwa se bujagaraye ibyitwa (intracranial berry aneurysm).

Ubwo yari ari gukira aho bari bamaze kumuvura yongeye guhura n’indwara zifata ibihaha zigatuma uhumeka insigane, byatumye amara amezi agera kuri arindwi atagaragara muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Biden ni umwe mu bantu barambye muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse arangwa no kugira uruhare rukomeye muri imwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu gihe cye nk’ukuriye sena, aho nko mu 1999 mu ntambara yo muri Kosovo, Biden yashyigikiye umugambi wa NATO wo kwatsa umuriro wa bombe kuri Ygoslavia yari ihanganye n’inyeshamba zo muri Albania.

Iki gihe we na John McCain basabye Peresida Clinton kwifashisha imbaraga zishoboka zose, zirimo ingabo zo ku butaka ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Yugoslavia bashinjaga ivangura ku bwoko bw’Abanyalbania muri Kosovo.

Uretse ibi kandi, Biden yongeye kumenyekana cyane ubwo yashyigikiraga intambara yo muri Afghanstan mu 2001 yo gukura abatalibani ku butegetsi ngo iki gihugu kitaba indiri y’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida, Biden yumvikanye avuga ko icyo basabwa cyose bagomba kugira.

Nka Perezida wa sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gashami gashinzwe ububanyi n’amahanga, mu 2002 Biden yatangaje ko Saddam Hussein ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu kandi ko agomba kwigizwayo, biza kurangira hatowe ko Amerika yigarurira Iraq.

Mu matora yo mu 2008, Joe Bidden yashakaga kwiyamamaza, ariko biza kurangira akuyemo kandidatire ye kubera Barack Obama wari umuri imbere. Gusa mu ibanga, Obama yabwiye Biden ko ari kumushakira umwanya ukomeye mu butegetsi ubwo azaba abaye perezida, gusa Biden yabiteye utwatsi. Umwanya yavugaga wari ukuba Visi Perezida.

Biden yabyanze avuga ko byatuma abura umwanya ukomeye n’ijambo muri sena, gusa biza kurangira ahinduye ibitekerezo yiyemeza kubera Obama visi peresida. Ni umwanya yamazeho imyaka igera mu munani ategekana na Obama.

Ubwo manda yabo yari irangiye, ibitangazamakuru bitandukanye hagati y’umwaka wa 2016 na 2019 byagaragazaga Biden nk’umuntu ushobora kuba umukandida ukwiriye mu matora ya perezida mu mwaka wa 2020. Ntabwo yabihakanaga gusa ntiyanatoboraga ngo abyemeze. Nyuma yaje gutangaza ati "Nziyamamaza nimba nkibasha gutera agatambwe”.

Icyo wamenya kuri uyu mugabo ni uko yatorewe inshuro esheshatu zose kujya muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba kandi yarabaye Visi Perezida wa 47 w’iki gihugu.

Akiri muto yari afite ingorane ikomeye cyane y’ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye. Yaje kubikira akoresheje uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru yanditswe neza cyane

Eric yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka