Mu Rwanda hasigaye ibigo bitandatu gusa bivurirwamo Covid-19

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu bigo bigera kuri 27 byavurirwagamo icyorezo cya Covid-19, bitandatu byonyine ubu ari byo bikorerwamo icyo gikorwa naho ibindi bikaba byarafunzwe.

Mu Rwanda hasigaye ibigo 6 gusa bivurirwamo Covid-19
Mu Rwanda hasigaye ibigo 6 gusa bivurirwamo Covid-19

Ibyo byakozwe hagendewe ku mibare y’abandura icyo cyorezo yagabanutse cyane, kuko hashize igihe abandura buri munsi bari munsi ya 10.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko uko umubare w’abarwayi ugenda ugabanuka hari n’ahandi hazafungwa.

Ati “Twari dufite ibigo bivura Covid-19 bigera kuri 27, uyu munsi hasigaye ibigo bitandatu gusa. Muri ibyo byafunzwe ibyinshi byari amavuriro na ho ibindi byari amashuri yari yarifashishijwe, ariko amashuri agiye gutangira ni bwo byafunzwe”.

Arongera ati “Ibigo nderabuzima byari byaratoranyijwe byo kuvuriramo Covid-19, ubu byongeye gutangira serivisi zabyo zo kuvura abaturage muri rusange. Izisigaye nkeya n’ubundi zirimo kuvura abarwaye Covid-19 zo zizakomeza ariko uko umubare w’abarwayi ugabanuka na zo zishobora kugabanuka, kimwe n’uko uburwayi bwongeye kwiyongera izo twari twafunze twakongera tukazisubukura”.

Kuba ibyo bigo bigenda bifungwa, uwo muyobozi avuga ko biterwa n’uko ubwandu bugenda bugabanuka, ariko kandi ngo binaterwa n’uko hari abarwayi benshi ba Covid-19 batarembye ndetse batanagaragaza ibimenyetso bari muri gahunda yo kuvurirwa mu ngo iwabo.

Dr Nsanzimana avuga ko kimwe mu byatumye icyorezo cya Covid-19 kigabanuka mu gihugu, harimo n’uko hari imirimo akenshi igenda ikorerwa ahantu hadafunganye.

Ati “Kimwe mu byatumye Covid-19 igabanuka nk’uko bigaragara mu bushakashatsi, ni uko imirimo ikorerwa hanze y’inzu ni ukuvuga ahantu hari umwuka uhagije yiyongereye. Ni na yo mpamvu ngira inama abantu bakoresha inama cyangwa izindi gahunda zihuza abantu benshi nko kwakira abanshyitsi, ko zakorerwa hanze inzu”.

Ati “Ni ikintu kirimo kudufasha, kandi ni na cyo twabonye gikoreshwa mu bihugu byateye imbere, cyane cyane iby’i Burayi nko muri iyi minsi hatangiye gukonja, abantu barasubira mu nzu bityo uburwayi bukiyongera. Ibyo natwe ni byo dutanga nk’ubutumwa, abantu ko bakongera imirimo ikorerwa hanze, bakaganirira hanze kuko ari byo bigabanya ikwirakwira rya Covid-19”.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC
Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

Kugeza kuri wa 6 Ugushyingo 2020, mu Rwanda abakirwaye Covid-19 ni abantu 220, abayikira bakaba bakomeje kwiyongera kuko ubu bari ku kigero cya 95%, abamaze kwamdura icyo cyorezo bose bakaba 5,208 na ho abo kimaze guhitana ni 36.

Icyakora nubwo imibare y’abarwaye icyo cyorezo igenda igabanuka, abantu bagirwa inama yo kutadohoka ku mabwiriza yashyizweho yo kucyirinda, arimo gukaraba intoki kenshi n’isabune n’amazi meza cyangwa umuti usukura intoki, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera nibura ya metero, kwirinda gusuhuzanya bakoranaho n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka