Menya uko ukwiye kwambara muri iki gihe cy’imbeho

Uko ibihe bihinduka, ni na ko imyambaro abantu bambara ihinduka haba mu bukonje cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe (impeshyi). Muri iyi minsi nubwo mu Rwanda hakonje, nanone ntibiragera aho abantu bakenera kwambara inkweto zirimo ubwoya.

Mu Rwanda, ikoti rishyushye ariko ritaremereye ryagufasha mu gihe cy'ubukonje
Mu Rwanda, ikoti rishyushye ariko ritaremereye ryagufasha mu gihe cy’ubukonje

Mu kumenya uko umuntu akwiye kwambara mu bihe by’ubukonje, Kigali Today yaganiriye na Rutayisire Noella, umucuruzi w’imyenda adufasha gusobanukirwa byinshi mu byo umuntu yagakwiye kwirinda.

Imyenda yoroshye ntabwo ari iy’ibihe bikonje

Rutayisire asobanura ko imyenda yoroshye atari iy’ibihe bikonje kuko ntawe irinda imbeho. Ati “Iriya ni imyenda yo kwamabara mu gihe cy’ubushyushye (impeshyi). Muri iki gihe umuntu aba akeneye imyenda imurinda imbeho. Unarebye si henshi wayibona”.

Inkweto zirimo ubwoya n’amakoti ashyuhirana cyane si ngombwa

Muri ibi bihe, si ngombwa kwambara inkweto zifite ubwoya mu Rwanda
Muri ibi bihe, si ngombwa kwambara inkweto zifite ubwoya mu Rwanda

Mu Rwanda harakonja ariko ntihagera aho urubura rumara igihe rugwa nko mu bihugu bwo mu Burayi. Aho ni ho bakenera kwambara ziriya nkweto zifitemo ubwoya cyangwa amakoti ashyuhirana cyane. Rutayisire avuga ko ibyiza ari ukwambara umupira w’imbeho usanzwe cyangwa se ikoti ritaremereye cyane ariko rifubika.

Inkweto zifunze ni ngombwa

Sandals kimwe n’izindi nkweto zose zifunguye si izo kwambara mu bukonje. Bitewe n’aho ugiye, Rutayisire avuga ko ibyiza ari ukwambara inkweto zifunze ibirenge mu kwirinda imbeho ariko zijyanye n’imyenda.

Amakoti adashyuhiranye ariko afubitse

Ikirere gishobora kuba kitagaragaramo imvura mu gitondo mu gihe ugiye kuva mu rugo ukibeshya ko ari ko biri bwirirwe. Biba byiza iyo wambaye ukarenzaho umwenda wo kwifubika utari buze gushyuha cyane, ariko nanone uri bukurinde mu gihe haje ubukonje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka